Home Amakuru Amerika yasabye Uganda kwisubiraho ku itegeko rihana ubutinganyi

Amerika yasabye Uganda kwisubiraho ku itegeko rihana ubutinganyi

0

Kuri uyu wa gatatu, nyuma y’umunsi umwe gusa inteko ishingamategeko ya Uganda yemeje umushinga w’itegeko rishya rihana ubutinganyi n’ababushyigikira, Leta zunze ubumwe za Amerika zahise zisaba iki Gihugu kongera gutekereza neza kuri uyu mushinga w’itegeko.

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter avuga ko uyu mushinga w’itegeko urwanya abatinganyi wemejwe n’inteko ishinga amategeko ya Uganda ubangamira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu anasaba guverinoma kongera gutekereza neza ku ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Umushinga w’itegeko waraye wemejwe n’abadepite muri Uganda uteganyiriza igifungo kirekire umuntu wese bigaragaye ko ari umutinganyi.

Abantu bo mu mashyirahamwe ashyigikira uburenganzira bw’abatinganyi nabo bashobora kujya bafungwa nk’uko iri tegeko ribiteganya

Uyu mushinga w’itegeko urenze kure andi mategeko yari asanzweho muri  Uganda abuza gukora imibonano mpuzabitsina ku bahuje igitsina kuko wo ubateganyiriza ibihano bikomeye.

Kugira ngo bibe itegeko bigomba gusinywa na Perezida Yoweri Museveni, nawe umaze igihe agaragaza kudashyigikira abatinganyi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDRC: Ifungwa rya Depite Mwangachuchu rirahuzwa n’ivangurwa rikorerwa Abatutsi
Next articleHari aho bicishwa amabuye, ishusho y’ ubutinganyi muri Afurika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here