Igihugu cya Uganda ubu nicyo kiri kuvugwa cyane ku Isi kubera umushinga w’itegeko Abadepite baherutse kwemeza rihanisha igifungo kirekire abahamijwe ibyaha by‘ubatinganyi.
Kuri ubu ibuhgu 22 byo muri Afurika mu bihugu 54 nibyo byemera ababana bahuje ibitsina (abatinganyi), ibindi bihugu bishobora guhanisha abatinganyi igihano cyo gupfa, gufungwa igihe kirekire nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’abatinganyi ku Isi, International Lesbian, Gay, Bisexual, Trans and Intersex Association (ILGA).
Ubushakashtasi bwakozwe mu mwaka wi 2020 n’uyu muryango bugaragaza ko hafi kimwe cy akabiri cy’ibihugu by’Afurika kitemera kandi gihana ubutinganyi
Dore uko ubutinganyi buhanwa n’uko burengerwa muri Afurika
– Ubutinganyi buhanishwa igihano cy’urupfu mu bihugu bine by’Afurika: Mauritania, Nigeria (mu bihugu bikurikiza amategeko ya shariya), na Somaliya.
Urukiko rwa shariya rwa kisilamu mu ntara ya Bauchi yo mu majyaruguru ya Nigeriya rwakatiye abagabo batatu igihano cyo kwicishwa amabuye muri Nyakanga umwaka ushize nyuma yo kubahamya icyaha cy’ubutinganyi.
Igifungo
– Igifungo cya burundu nicyo gihano ntarengwa ku bahamijwe icyaha cy’ubutinganyi muri Sudani, Tanzaniya, Uganda na Zambiya, mu gihe igifungo cy’imyaka 14 gihabwa abatinganyi bo muri Gambiya, Kenya na Malawi.
– Urukiko Rukuru rwa Kenya mu 2019 rwemeje itegeko rihana ibikorwa by’ubutinganyi, avuga ko “ari uburyo bwiza bwo gukumira icyorezo cya SIDA mu gihugu”.
– Umushinga w’itegeko rishya wagombaga kugenera ibihano bikakaye abatinganyi mu Gihugu cya Senegal wamaganiwe kure utaratorwa bitewe n’uko utari usobanutse kandi abawurwanyije bavuga ko ibihano bisanzwe bihabwa abatinganyi mu gihugu bikakaye ku buryo buhagije.
Aho bakorerwa ivangura rikabije
– N’ubwo ubutinganyi atari icyaha muri Egypt, abatinganyi baho bakorerwa ivangura rikabije kuko bashinjwa kwiyandarika n’ibindi byaha nko gutuka Imana n’ibindi.
– Cote d’Ivoire ntabwo ihana ubutinganyi ariko hagaragaye ibibazo byo gufunga no gukurikirana ababuketsweho.
– Tanzaniya yahagaritse gutanga udukingirizo n’amavuta ku mavuriro y’abatinganyi guhera mu 2018, iki gihugu cyahise kinashyira imbaraga mu gupima abantu mu kibuno ku gahato.
– Imyanzuro ikakaye ifatirwa abatinganyi n’ababukekwaho igenda yiyongera cyane mu Gihugu cya Tunisia.
Aho barindwa ivangura
Ibihugu bitatu byo muri Afurika nibyo bishimirwa gushyiraho ingamba zigaragara mu kurinda ivangura rikorerwa abatinganyi, ibyo bihugu ni Angola, Maurice na Afurika y’Epfo. Ingamba zo kurinda abakozi zitavanguye n’abatinganyi nazo ziri mu bihugu bine aribyo Botswana, Cape Verde, Mozambique and Seychelles
Afurika yepfo nicyo gihugu rukumbi muri Afirika aho abatinganyi bashyingiranwa byemewe n’amategeko. Iki gihugu gifite itegeko nshinga rikumira ivangura rishingiye ku mibonano mpuza bitsina. Muri Werurwe 2018, Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rihana ibyaha by’inzangano n’imvugo y’urwango. Nyamara, Afurika yepfo ifite umubare munini w’ibyaha byo gufata ku ngufu n’ibyaha by’abaryamana bahuje ibitsina.
– Botswana yakuyeho itegeko ryahanaga ubutinganyi muri Kamena 2019, maze mu Gushyingo 2021 urukiko rw’ubujurire rwemeza iki cyemezo.
– Sena ya Gabon yatoye muri Kamena 2020 itegeko rikuraho iryari risanzweho rihana ubutunganyi.