Home Politike Abimukira bambere bavuye mu Bwongereza bageze mu Rwanda

Abimukira bambere bavuye mu Bwongereza bageze mu Rwanda

0

Abantu batanu bashakaga ubuhungiro mu gihugu cy’Ubwongereza bari bamaze igihe bafungiwe mu birwa bya Diego Garcia bakuweyo ubu bari kuvurirwa mu Rwanda.

Ibirwa bya Diego Garcia, biherereye mu nyanja y’Ubuhinde bikaba bibarirwa bikanayoborwa n’Igihugu cy’Ubwongereza.

Aba bantu ni abo mu bwoko bw’aba Tamil, bakomoka mu gihugu cya Sri Lank. Batangarije ikinyamakuru The Humanitarian ko bari kuvurirwa mu Rwanda kuko batari gusubira aho baturutse.

Iki kinyamakuru kivuga ko aba bantu uko ari batanu bari kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe indwara z’ihungabana n’ibikomere batewe no gushaka kwiyahura.

Kwiyahura kw’aba bantu kwatewe n’uburyo bagiye bahohoterwa mu bihugu bavuyemo bya Sri Lank n’Ubuhinde mbere yo kugera muri ibi birwa by’Ubwongereza aho bafungiwe umwaka n’igice.

Hamshika, w’imyaka 22, uri kuvurirwa mu Rwanda nyuma yo kugerageza kwiyahura amize urwembe. Avuga ko usibye ihohoterwa rishingiye ku gutsina yakorewe ikindi cyabateye kwiyahura we nabagenzi be ari uko bari bamaze kubwirwa ko bagiye kubasubiza muri Sri Lank aho bakomoka.

Undi nawe yamize inshinge ebyiri ntiyapfa nk’uko yabyifuzaga. Aba bose uko ari batanu (5) bageragereje kwiyahura rimwe taliki ya mbere Werurwe.

Mu mwaka wi 2021 nibwo bafashe urugendo rwo mu mazi bava Sri Lank berekeza muri Canada, ariko ubwato bwari bubatwaye bugirira ikibazo mu Nyanja y’Ubuhinde barokorwa  n’abashinzwe umutekano bo ku kirwa cya Diego Garcia.

Kuva icyo gihe bafungiwe kuri iki kirwa bagaragaje ko badashaka gusubira iwabo ahubwo batangira gushaka uko babona ibyangombwa by’ubuhunzi byo gutura mu Bwongereza.

U Rwanda rufitanye amasezerano n’Iguhugu cy’Ubwongerza yo kwakira abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo butemewe banyuze inzira yo mu mazi. Aya masezerano ntaratangira kubahirizwa kuko yarwanyijwe n’abantu batandukanye n’ubwo urukiko ruherutse kwemeza ko ayo masezerano nta kibazo afite.

Ikinyamakuru Intego cyageregeje kubaza umuvugizi wa Guverinoma niba aba bantu batanu barakiriwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa aya masezerano ariko ntiyasubije.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame niwe watangije urugendo rwo kuvugurura itegeko nshinga
Next articleGen Muhoozi yemeje ko agiye kuva mu gisirikare
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here