Home Amakuru Burundi: Bunyoni wahoze ari minisitiri yahunze igihugu

Burundi: Bunyoni wahoze ari minisitiri yahunze igihugu

0
Allain Guillaume Bunyoni yirukanwe muri Guverinma nyuma y'imyaka 2 ayiyoboye ashinjwa guhska guhirika ubutegetsi

Alain-Guillaume Bunyoni, wari ukomeye mu butegetsi bw’Uburundi kubera imirimo itandukanye yakoze irimo kuyobora polisi y’igihugu na minisiteri zitandukanye zirimo na minisiteri y’Intebe yahunze igihugu nk’uko byemezwa na minisiteri y’umutekano.

Martin Niteretse, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu cy’Uburundi yemeje ko Alain Guillaume Bunyoni atari mu Gihugu, uyu ntiyatangaje aho ari n’ubwo ibinyamakuru by’i Burundi bivuga ko yahungiye mu Gihugu cya Tanzania

Amakuru y’ihunga rya Bunyoni aje  nyuma y’umunsi umwe polisi n’igisirikare bigiye kumusaka iwe mu rugo ntibamusangeyo ndetse n’amafaranga bashakaga mu rugo rwe amakuru avuga ko batayabonye.

Ikinyamakuru SOS Burundi, kivuga ko nyuma y’uko Bunyoni aburiwe irengero hari abakozi mu nzego zitandukanye ziganjemo iz’ubutasi batawe muri yombi n’ubwo nta rwego rw’ubutegetsi mu Burundi rurabyemeza.

Amakuru avuga ko Alfredi Innocent, uzwi cyane nka Museremu, ushinzwe iperereza imbere mu gihugu na Desire Uwamahoro ari bamwe mu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu ihunga rya Bunyoni. Usibye aba kandi hari n’abandi basirikare babiri bari ku rwego rwa koroneri batawe muri yombi.

Kuva muri Kamena 2020 kugeza taliki ya 7 Nzeri 2022, Bunyoni yari minisitiri w’Intebe wa Perezida Ndayishimiye Evariste.

Perezida Ndayishimiye yirukanye Bunyoni abinyujije mu nteko ishingamategeko irabyemera. Ibi byo kwirukana Bunyoni byaturutse ku bwoba bwari bumaze iminsi bw’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Ndayishimiye bivugwa ko abashakaga kumuhirika ku butegetsi bari bayobowe na Bunyoni.

Usibye imirimo ya politiki Bunyoni yakoze ni n’umusirikare ukomeye kuva mu mwaka w’i 1994 akaba anavugwa mu basirikare bahitanye uwari perezida w’uburundi Merchior Ndadaye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKwibuka29: Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Nyange ifite amateka yihariye ku Isi
Next articleLeta yagabanyije igiciro cy’ibirayi, kawunga n’umuceli
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here