Home Politike Kwibuka29: Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Nyange ifite amateka yihariye ku Isi

Kwibuka29: Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Nyange ifite amateka yihariye ku Isi

0

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mbonera Gihugu, Bizimana Jean Damascene, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Ngororero mu kwibuka ubwicanyi ndengakamere bwakorewe ahazwi nk’i Nyange kuri iki cyumweru abibutsa ko ibyahabereye ari amateka mabi yihariye ku Isi.

Minisitiri Bizimana yabwiye abarokokeye i Nyange ko muri Jenoside zose zemewe ku Isi ibyabaye i Nyange ntahandi byabaye mu mateka akaba ari nayo mpamvu urwibutso rwa Nyange rwashyizwe mu nzibutso ziri ku rwego rw’Igihugu.

Minisitiri Bizimana ati : “ Aha niho hambere mu mateka y’Isi, si mu Rwanda gusa. Aho umupadiri afatanyije na Leta yafashe icyemezo cyo gufata imashini (Ceterpillar, tingi tingi) agasenyera kiliziya ku bakirisitu bamuhungiyeho.”

Padiri Seromba Athanase, niwe wasenye Kiliziya yasomeragamo misa ayisenyera ku bakirisitu n’abandi batutsi barenga 2000 bari bahungiye kuri Paruwasi gatolika ya Nyange arabica. N’ubwo mu Rwanda abadiri batari bake bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko Padiri Seromba we afatwa ukwe.

Minisitiri Bizimana akomeza avuga ikindi cya kabiri gituma urwibutso rwa Nyange rugira amateka yihariye muri Jenoside zose zabayeho ku Isi.

Ati: “ Ikindi cya kabiri ni uko mu mateka y’Isi ariho hantu honyine hafite abantu bane bakurikiranywe n’ubutabera mpuzamahanga barimo Kanyarukiga Gaspard,Nahimana Gregoire na Padiri Seromba Athanase.”

Rwamasirabo Aloys, umwe mu barokotse wavuye muri iyi kiliziya mbere y’iminsi ibiri ko isenyerwaho abari bayihungiyemo avuga ko abatutsi bari biciwe muri iyi kiliziya mbere y’uko isenywa bari benshi.

Ati: “  Babanje guteramo ibisasu bya gerenade, bayitwika na lisansi yanga gushya bajugunyamo ibindi biturika nyuma nibwo bigiriye inama yo kujya kuzana tingitingi yubakaga umuhanda Kibuye Gitarama. Iyo mashini babanje kuyikoresha bashyingura abo bari bishe mbere nyuma ku wa gatandatu saa munani nibwo batangiye gusenya kiliziya.

Urwibutso rwa Nyange ruri mu Karere ka Ngororero ariko mbere yari muri perefegitura ya Kibuye, ruruhukiyemo abarenga ibihumbi 10 barimo abarenga ibihumbi bibiri baguye muri iyi kiliziya.

Minsiitiri Bizimana avuga ko perefegitura ya Kibuye yari iya kabiri yari ituwemo n’abatutsi benshi nyuma ya Butare bikaba byaranayigizeho ingaruka zo kutagira ibikorwa by’iterambere mu rwego rwo gukandamiza abatutsi byakorwaga na Leta yariho icyo gihe.

Minisitiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’nshingano mbonera Gihugu, Bizimana Jean Damascene, avuga ko urwibutso rwa Nyange rufite amateka yihariye ku Isi
Urwibutso rwa Nyange ruri ahari kiliziya ya Nyange ruruhukiyemo abarenga ibihumbi 10 barimo abarenga 2000 basenyeweho kiliziya
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKenya: Pasiteri afunzwe azira abayoboke be bapfuye bazira kwiyiriza
Next articleBurundi: Bunyoni wahoze ari minisitiri yahunze igihugu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here