Home Amakuru Kenya: Pasiteri afunzwe azira abayoboke be bapfuye bazira kwiyiriza

Kenya: Pasiteri afunzwe azira abayoboke be bapfuye bazira kwiyiriza

0

Polisi muri Kenya yataye muri yombi pasitoro Makenzie Nthenge uyobora itorero Good News International Church nyuma yaho abayoboke bane b’itorero rye, basanzwe bapfuye nyuma y’igihe biyiriza inzara.

Polisi ivuga ko uyu mu pasitoro yari yarabwiye abayoboke b’itorero rye kwiyiriza ubusa mu ishyamba rya Shakahola riri mu mujyi wa Malindi, kugirango bazahure na Yesu.

Abandi 11 bajyanywe mu bitaro barembye. Polisi ivuga ko bishoboka ko hari abandi baguye mu mutego wa pasitoro Nthenge bataraboneka.

Charles Kamau uyobora ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Malindi yavuze ko Nthenge ari mu maboko y’inzego z’umutekano nyuma yo kwitanga. Biteganijwe ko azagezwa imbere y’urukiko ku wa mbere w’icyumweru gitaha.

Inzego zishinzwe iperereza zikomeje gushakisha mu ishyamba rya Shakahola kureba niba hari abandi yabona cyangwa niba hari imva rusange azashyinguwemo abagiye bapfa.

Itangazamakuru muri Kenya rivuga ko mu kwezi gushize pasitori Nthenge na none yari yafashwe ashinjwa urupfu rw’abana babiri nabo bapfuye bazira inzara kuko bari bamaze iminsi batarya.

Icyo gihe polisi yamufunguye by’agateganyo amaze gutanga amadolari 700.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKayumba Christopher agiye kongera kuburana ibyo gusambanya uwamukoreraga mu rugo
Next articleKwibuka29: Minisitiri Bizimana yagaragaje ko Nyange ifite amateka yihariye ku Isi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here