Minisitiri w’umurimo muri Uganda , Col (rtd) Charles Okello Engola, yihswe arashwe n’umurinzi we mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.
Col (rtd) Engola yarashwe n’uwari usanzwe amucungira umutekano amurasiye iwe mu rugo i Kyanja, mu nkengero z’umujyi wa Kampala.
Umuvugizi wa polisi wungirije mu mujyi waKampala, Luke Owoyesigire, niwe wemeje aya makuru agira ati:
“Yego. i Kyanja, habaye ukurasana. Umusirikare yishe sebuja amurashe. ”
Perezida w’inteko ishinga amategeko, Madamu Anita Among, nawe yemeje urupfu rwa minisitiri w’umurimo ubwo yari ayoboye inama rusange y’inteko ishingamategeko muri iki gitondo.
Ati: “Muri iki gitondo, nakiriye inkuru ibabaje ivuga ko Engola, yarashwe n’umurinzi we, uwamurashe nawe yahise yirasa. Ubugingo bwe buruhukire mu mahoro. Uwo wari umugambi w’Imana tudashobora guhinduraho ikintu na kimwe. ”
Inzego z’umutekano zihutiye kugera ahabereye ubu bwicanyi ariko zisanga bose bitabye Imana. Imirambo y’abapfuye bose iracyari aho yarasiwe ( Umurambo wa minisitiri n’uwumurinzi wirashe).
Umwe mu bari aho ibi byabereye yabwiye itangazamakuru ko mbere y’uko umurinzi arasa Misitiri yari yabanje kwinubira ukudahembwa. Ati: “ Umurinzi yavuze ko amaze igihe adahembwa afitiwe ibirarane bigera kuri miliyoni enye kandi umugore we akaba atwite n’abana be batiga kandi abana ba minisitiri babyukira ku ishuri buri munsi.”