Home Ubutabera Abafite ubumuga bwo kutavuga bashobora kwemererwa gutanga ubuhamya mu Nkiko

Abafite ubumuga bwo kutavuga bashobora kwemererwa gutanga ubuhamya mu Nkiko

0

Mu gihe itegeko itegeko n°15/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo ririri kuvugururwa abafite ubumuga bashobora kwemererwa nabo kuzajya batanga ubuhamya mu rukiko igihe ryaba ryemejwe.

Ibi bigaragara mu mushinga mushya w’iri tegeko wemejwe n’inama y’abaminisiti mu kwezi gushize, ukaba utegereje kwemezwa n’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite. Abateguye uyu mushinga bavuga ko itegeko risanzweho rifite ibibazo bishingiye ku ireme. Aba bavuga ko iri tegeko risanzweho rigenga gusa ibimenyetso bikoreshwa mu manza by’umwihariko mu nkiko gusa kandi ibimeneytso bishobora kwifashishwa n’izindi nzego zifite inshingano zo gukemura ibibazo.

Ikindi itegeko risanzweho ryanzenzwe ni ukuba rishingiye ku myumvire y’ibimenyetso ya kera yibanda ku bimenyetso byanditse ku mpapuro no ku buhamya. N’ubwo imyumvire ku bijyanye  n’ibimenyetso yagiye ihinduka biturutse ku ikoranabuhanga rigezweho, ingingo z’itegeko ry’ibimenyetso ntizijyanye n’imyumvire igezweho y’ibimenyetso, bityo bikaba bisaba guhora zihuzwa n’igihe kugira ngo zikoreshwe no ku bimenyetso byanditse  n’ubuhamya bitanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ikindi kandi, Itegeko ry’ibimenyetso rifite ibyuho ku bijyanye n’iyemerwa n’agaciro by’ibimenyetso bikomoka ku bumenyi n’ibimenyetso koranabuhanga.

Ku rundi ruhande, itegeko ryerekeye ibimenyetso nta cyo rivuga ku buryo umutangabuhamya abutanga atari imbere y’urwego rufite ububasha. Nkuko byavuzwe haruguru, itegeko ryerekeye ibimenyetso ryibanda ku buryo bwo gutanga ibimeneyetso bushaje, ntirigaragaze ubundi buryo bushoboka bwo gutanga ubuhamya n’ubwo umutanagabuhamya yaba atari imbere y’urwego rufite ububasha nko kubutanga mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho, mu majwi yafashwe, mu bimenyetso, n’ibindi.

Ikindi kandi, Itegeko ryerekeye ibimenyetso ntiryitaye ku kibazo cy’uko umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga yatanga ubuhamya, mu gihe uwo muntu na we afite ubushobozi bwo kubutanga mu rukiko ndetse no mu zindi nzego zifite ububasha, igihe cyose afite ubushobozi bwo kuvuga akoresheje inyandiko cyangwa amarenga akagaragaza ibyo yabonye cyangwa uko ibintu byagenze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwamagana: Visi Meya uri mu manza yirukanwe
Next articleNyaruguru: Umugore akekwaho kwica umwana w’imya 12 yashinjaga kumwiba ibishyimbo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here