Home Ubutabera Ngororero: Umushinjacyaha wa IRMCT, Brammertz, yasuye abarokeyeke i Nyange

Ngororero: Umushinjacyaha wa IRMCT, Brammertz, yasuye abarokeyeke i Nyange

0

Umushinjacyaha Mukuru w’Urugereko rw’Urukiko Mpuzamahanga rushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda (IRMCT) Serge Brammertz, ari mu ruzinduko mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, aho aganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri urwo ruzinduko, yasobanuriye abarokotse Jenoside b’i Nyange aho gahunda yo kuzana mu Rwanda Kayishema Fulgence wakoze Jenoside i Nyange igeze, nyuma yo gufatirwa mu Gihugu cya Afurika y’Epfo.

Kuzana Kayishema kuburanira mu Rwanda biri mu masezerano Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwagiranye n’u Rwanda mbere yo kurangiza imirimo yarwo.

Kayishema ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi byakorewe i Nyange aho Abatutsi basaga 2000 basenyeweho Kiliziya bari bahungiyemo, afatanyije n’uwari Padiri Mukuru w’iyo Paruwasi Seromba Athanase wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa gufungwa burundu.

Umushinjacyaha Mukuru Serge Brammertz avuga ko kuza gusura abarokotse Jenoside b’i Nyange, biri mu kubahumuriza no kubizeza ko ubutabera buzakomeza gutangwa, kandi ko abakoze Jenoside bazakomeza gukurikiranwa.

Agira ati “Mu cyumweru gitaha tuzajya muri Afurika y’Epfo kubashimira ko badufashije gufata Kayishema, no kuganira uko yazanwa mu Rwanda agacirwa urubanza”.

Avuga ko abayobozi ku nzego z’Uturere, ab’ingabo na Polisi n’abapadiri ari bo bari bashinzwe kurinda abaturage ariko bakaba ari bo babishe i Nyange, ariko ubutabera bukaba bwaratanzwe kuri abo bose bishe i Nyange hakaba hari hasigaye Kayishema na we akaba yarafashwe.

Avuga ko hakiri abasaga 1200 bakoze Jenoside ariko ko ubutabera bukomeje kubashakisha, kandi ko ku bufatanye na Leta y’u Rwanda bizakomeza kugenda neza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHari itegeko rigiye kumara umwaka mu kabati ntazi nyirako  – Senateri Evode
Next articlePerezida Kagame yagabiye inyambo Nyusi wa Mozambique
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here