Home Ubutabera Muhanga: Nyir’ ubwato bwarohamiyemo abana icumi arashinjwa kubica

Muhanga: Nyir’ ubwato bwarohamiyemo abana icumi arashinjwa kubica

0
Ndababonye Jean Pierre, wari utwaye abana barohamye muri Nyabarongo arashinjwa kubica atabigambiriye

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwibanze rwa Muhanga guhamya Ndababonye Jean Pierre uzwi cyane nka Nyakazehe, icyaha cyo kwica atabigambiriye abana icumi (10), bafite hagati y’imyaka 9 na 13.

Abana barohamye mu mugezi wa Nyabarongo ubwo bari mu bwato berekeza mu Murenge wa Ndaro, mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba.

Uku kurohama kwabaye ku mugoroba wo ku ya 17 Nyakanga bivugwa ko mu bwato bwa Ndababonye Jean Pierre, harimo abana 13 bafite hagati y’imyaka 9 na 13.

Amakuru avuga ko Ndababonye, ariwe washyize aba bana mu bwato kugirango bajye kumutwaza amabati no kumufasha kuyapakira mu bwato. Ndababonye n’abandi batatu nibo barokotse iyi mpanuka.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Ndababonye, yajyanye abo bana batabanje kubihererwa uruhushya n’ababyeyi babo, maze abashyira mu bwato budafite ubuziranenge, kandi nta n’ibikoresho byo kubarinda afite.

Ubushinjacyaha buvuga ko hejuru y’ibyo, Ndababonye yashyize abana 13 muri ubwo bwato kandi budafite ubushobozi bwo gutwara abantu barenga batanu (5).

Ikindi ubushinjacyaha bushingiraho busabira Ndababonye guhamwa n’icyaha akanakatirwa gufungwa imyaka ibiri (2), ni uko yarenze ku itegeko ry’umurimo agakoresha abana bari munsi y’imyaka 18 kandi iri tegeko ritabyemera.

Ndababonye Jean Pierre, nawe aburana yemera icyaha agasaba imbabazi urukiko n’imiryango ya banyakwigendera yitabira iburanisha ribera ahabereye icyaha. Asaba urukiko kumusubikira igihano ntafungwe.

Ubusabe bwa Ndababonye, bwo gusubikirwa igihano bwamaganirwa kure n’ubushinjacyaha busaba ko akwiye gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri (2) akagifungwa cyose.

Urukiko ruzafata umwanzuro kuri uru rubanza ku wa 15 Kanama.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrukiko rwemeje ko rutazongera kuburanisha Kabuga Felecien
Next articleImanza zirenga 1200 zaciwe hifashishijwe ubuhuza harengerwa arenga miliyari icyenda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here