Home Uncategorized Imanza zirenga 1200 zaciwe hifashishijwe ubuhuza harengerwa arenga miliyari icyenda

Imanza zirenga 1200 zaciwe hifashishijwe ubuhuza harengerwa arenga miliyari icyenda

0
Ibirego bya Jenoside n'ibyaha biyishamikiyeho byaragabanutse mu Nkiko zo mu Rwanda

Imibare igaragazwa n’urwego rw’ubucamanza mu Rwanda ivuga ko mu mezi atandatu yarangiye muri Kamena 2023, imanza zigera ku 1221 zaciwe hifafishijwe ubuhuza, zikaba zaragombaga gutwara 9.558.832.028 Frw iyo zicibwa mu buryo busanzwe bwo kugana inkiko.

Ubuhuza ni igikorwa cyo guhuza abantu bafitanye ikibazo bigizwemo uruhare n’undi muntu bahisemo udafite aho ahuriye na cyo kugira ngo abafashe kuganira no kumvikana ku cyemezo cyabafasha hatitabajwe inkiko.

UBuhuza bushobra gukorerwa mu nkiko bukozwe n’abakozi barwo barimo abacamanza n’abandi. hari n’abandi baba ku rutonde rw’abahuza barimo abavoka, inzobere mu mirimo itandukanye n’abandi.

Ubuhuza bwatangijwe mu nkiko zo mu Rwanda mu 2018, bukorwa mu miburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi mu kugabanya umubare w’imanza nyinshi ziri mu Nkiko kuko nko kugera ku wa 12 Kamena 2023, mu nkiko z’u Rwanda habarurwaga imanza 91.095.

Bukomeje gutanga umusaruro mu kuzamura ubukungu bw’igihugu kuko nko mu mwaka w’ubucamanza wa 2021/2022 mu manza 300 zaciwe zari zifite agaciro ka miliyari 11,3 Frw.

Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi yabwiye The New Times ko ubu buryo bwifashishijwe cyane muri uyu mwaka kurusha indi yose yabanje.

Umwaka wa 2022 warangiye imanza zigera kuri 821 ziciwe hifashishijwe ubuhuza mu gihe muri Kamena 2023 Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko, Angéline Rutazana yavuze ko kuva mu 2019 kugeza muri Gicurasi 2023, imanza 4268 zimaze kurangirira mu buhuza.

Ni uburyo inzego z’ubutabera ziri gukangurira abantu kwifashisha cyane mu gukemura amakimbirane bafitanye kuko uretse kurengera amafaranga atikirira mu manza, binatuma habaho imibanire myiza cyane ko ibibazo baba babikemuye mu bwumvikane.

Ibi bituma Urwego rw’Ubucamanza rugaragaza ko mu myaka igiye kuza imanza z’imbonezamubano zigera ku 1500 zizarangizwa hifashishijwe ubuhuza.

Urubanza aho rwaba rugeze hose, ababuranyi bashobora ubwabo gusaba urukiko kubakorera ubuhuza cyangwa se umucamanza wahawe kuburanisha urubanza ashobora gushishikariza ababuranyi iyo nzira abereka inyungu ziri mu kuyikoresha.

Ubwo buhuza bushobora gukorwa n’umwanditsi, umucamanza cyangwa abandi bahuza bigenga babihuguriwe, bemewe n’amategeko. Mu buhuza nta nta wutsindwa kuko umwanzuro wose ufatwa, ufatwa ku bwumvikane bw’ababuranyi, ni cyo kibutandukanye n’urubanza.

Mu Rwanda hari abahuza bagera kuri 240 bashobora kwifashishwa n’Inkiko zikaboherereza imanza bakabasha guhuza ababurana.

Leta y’u Rwanda imaze gukora ibikorwa bitandukanye inashimirwa mu guteza imbere umuco w’ubuhuza birimo kuvugurura Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi byakozwe mu mwaka wi 2018.

Mu minsi iri imbere ni urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rushobora kuzahabwa uburenganzira bwo guhuza ababuranyi mu gihe itegeko ry’uru rwego rizaba rivuguruwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMuhanga: Nyir’ ubwato bwarohamiyemo abana icumi arashinjwa kubica
Next articleN’ubwo ubutabera bw’u Rwanda bwigenga hari ighe Leta yivanga –Amerika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here