Raporo ya Leta zunze ubumwe za Amerika ivuga uko ibihugu ku isi byorohereza ishoramari ivuga ko u Rwanda rufite ubutabera bwigenga n’ubwo igaragaza ko hari aho butigenga cyane mu manza Leta iba ifitemo inyungu.
Muri iyi raporo Leta zunze ubumwe za Amerika yise “Investment climate statements” yayikoreye mu bihugu 165. Iba igamije kwereka abanyamerika bashaka gushora imari yabo hanze y’Igihugu uko ibindi bihugu byorohereza abashoramari mu mategeko n’ibindi.
Ku butabera n’amategeko Leta zunze ubumwe za Amerika ishima u Rwanda aho ruhagaze ikavuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga keretese gusa mu manza leta iba ifitemo inyungu. Iyi raporo ivuga ko ibindi bibazo biri mu nzego z’ubutabera mu Rwanda bishingiye ku bushobozi bw’amafaranga bigatuma hari ibyemezo by’Inkiko bidashyirwa mu bikorwa ku gihe cyagenwe.
Iyi raporo ivuga ko u Rwanda rufite amategeko n’amabwiriza asohoka mu igazeti ya leta mu buryo buhoraho kandi yoroherera buri wese uyifuza kuyabona. Ikindi ni uko ibigo n’inzego mu Rwanda bikorera mu mucyo kabone n’ubwo gushyira mu bikorwa ibyo ziba ziyemeje hari igihe bigorana.
Ikindi iyi raporo inenga ni ukuba nta rubuga cyangwa umwanya abantu batandukanye bahabwa wo gutanga ibitekerezo ku mishanga y’amategeko iba irimo gutegurwa n’ubwo abagize imiryango itari iya leta (Civil Society) bahabwa amahirwe yo kureba iyo mishinga y’amategeko.
Leta zunze ubumwe za Amerika ibwira abaturage bayo bashaka gushora imari mu Rwanda ko hari ikigo mpuzamahanga gishinzwe gukemura impaka cyane mu bucuruzi ( Kigali International Arbitration Center/ KIAC). Iki kigo kiriho kuva muri 2012. Umwaka ushize kugeza mu Ugushyingo iki kigo cyari kimaze gukemura amakimbirane y’ibigo birenga 200, byinshi muri ibi bigo byakemuriwe amakimbirane akaba ari ibigo mpuzamahanga. Abakemurampaka benshi b’iki kigo nabo ni abanyamahanga n’ubwo harimo n’abanyarwanda. Iki kigo kandi gikemura amakimbirane kisunze amategeko n’umurongo washyizweho na komisiyo y’umuryango w’abibumbye ishinzwe ubucuruzi mpuzamahanga, UN Commission on International Trade Law (UNCITRAL).
U Rwanda ntacyo ruratangaza kuri iyi raporo.