Urukiko rwibanze rwa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga rwahamije Ndababonye Jean-Pierre, w’imyaka 41 kwica atabigambiriye abana 10 rumuhanisha gufungwa umwaka umwe. Abana yahamijwe kwica atabishaka yari abatwaye mu bwato bwarohamye mu mugezi wa Nyabarobngo mu kwezi gushize.
Ubu bwato bwarohamye hagati mu mugezi wa Nyabarongo buva mu Kagari ka Matazo, Umurenge wa Mushishiro, mu Karere ka Muhanga bwerekza muri Ngororero.
Ndababonye yari atwaye aba bana ngo bajye kumutwaza amabati ye yari mu Murenge wa Ndaro muri Ngororero. Muri iyi mpanuka harimo abana bari hagati y’imyaka 8 ni 10, harokotse abana 2 na nyiri ubwato gusa abandi 10 barapfa.
Ubushinjacyaha bwasabaga urukiko guhamya Ndababonye, icyaha cyo kwica atabigambiriye agakatirwa gufungwa imyaka ibiri. Ubushinjacyaha bwavugaga ko Ndababonye yatwaye aba bana atabimenyesheje ababyeyi babo kandi ko yari agiye kubakoresha imirimo itemewe kuko batarazuza imyaka y’ubukure. Aha niho ubushinjacyaha bwahereye buvuga ko Ndababonye yishe itegeko rigenga umurimo mu Rwanda akoresha abana.
Ndababonye yaburanye yemera icyaha asaba imbabazi ururkiko n’ababyeyi b’abana bapfuye bari bitabiriye iburanisha asaba gusubikirwa igihano.