Muri Nzeri umwaka utaha (2024), U Rwanda ruzakira inama y’ishyirahamwe ry’abacamanza n’abanyamategeko bo mu muryango wa Commmon wealth ( Commonwealth Magistrates’ and Judges’ Association) izaba hatagati y’italiki ya 18 na 24 Nzeri.
Iki cyemezo cyatangarijwe mu nama iri guhuza abanyamategeko bibumbiye muri Commonwealth Magistrates’ and Judges Association (CMJA), iteraniye i Cardiff, muri Wales mu bwami bw’Ubwongereza. U Rwanda ruyihagarariwemo na perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Ntezilyayo Faustin.
Mu ijambo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’u Rwanda, Ntezilyayo Faustin, yegejeje ku banyamategeko bakabakaba 500 bitabiriye iyi nama ryibanze ku kamaro ko gukoresha ururimi rurenze rumwe mu nkiko bakoreramo ( Multilingual Jurisdiction).
Iyi nama izabera mu Rwanda izakira abanyamategeko batandukanye barangajwe imbere n’aba perezida b’Inkiko z’ikirenga mu bihugu byose bigize Common Wealth, inama Njyanama ya CMJA, abanyamuryango ba CMJA n’abandi.
Uyu muryango CMJA, ukora mu buryo bwemewe kuva mu mwaka wi 1970, CMJA itanga umurongo ku bashinzwe ubutabera mu bihugu bya Commonwealth mu rwego rwo kubafasha guteza imbere ubutabera. Intego zayo ni uguteza imbere ubwigenge bw’ubucamanza; no guteza imbere uburezi mu mategeko, imiyoborere y’ubutabera, kuburanisha abakoze ibyaha no gukumira ibyaha.