Bamwe mu barokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kicukiro Umurenge wa Kigarama, Gikondo na Gatenga bavuga ko Abatutsi bose bahaciwe, Twahirwa Seraphin, uri kuburanira mu rukiko rwa rubanda i Bruxelles mu Bubiligi yabigizemo uruhare rutaziguye.
Aba baturage bavuga ko Twahirwa yari afite umutwe w’interahamwe ukomeye ariwo warimbuye abatutsi baho kandi ko yari yarakoze urutonde rw’abatutsi bose bagombaga gupfa ahereye ku bari bifite.
Umwe mu barokotse ati: “ Abapfuye bose muri Karambo nako ni Gikondo yose niwe wabishe kuko niwe wari ufite itegeko ndetse n’inama z’interahamwe, animasiyo byose byaberaga iwe, hari hanamanitse idarapo rya MRND.”
Undi mupfakazi wa Jenoside yakorewe abatutsi nawe ahamya ko Twahirwa ariwe wishe anicisha abatutsi bose bari batuye muri Gikondo.
Ati : Nta n’umwe wapfuye muri Gikondo Twahirwa Seraphin atabigizemo uruhare, yari umwami.”
Aba barokotse bavuga ko Twahirwa yabakoreye ibyamfurambi kuko uwo mutwe we w’interahamwe iyo habaga umututsi ukekaho kujya gusura inkotanyi aho zari zicumbitse muri CND bamufataga bakajya kumukubitira imbere mu rugo rwa Twahirwa.
Usibye ibi kandi aba barokotse bavuga ko Twahirwa yari yarashyizeho umusoro ku bacuruzi bose wo kwishyura interahamwe ze.
Ati “ Buri mucuruzi yishyuraga ibihumbi bitatu (3) buri cyumweru byo guhemba interahamwe, abenshi beyishyuraga ni abatutsi ari nabo bahohoterwaga bakanicwa.”
Undi wagizwe umupfakazi na Jenoside yakorewe abatutsi mu gahinda akenshi arondora amazina yabo Twahirwa yiyiciye n’imbunda ye ati: “ Twahirwa yanyiciye abanturanyi, anyicira inshuti. yishe, Ntaganda, Nyiraromba, Murenzi n’abandi benshi yishe yirasiye ku giti cye.
“Hari umugore witwaga Rwamwezi Agnes, wakoraga muri Farumasi, Twahirwa yategetse ko bamufata bamujyana iwe ari kumwe n’undi witwaga Felemone, uyu Felomene yahise yicwa Rwamwezi Agnes aguma kwa Twahirwa nk’umugore we anashinzwe kuhavurira interahamwe ariko nawe yaje kumurambirwa amuha interahamwe ziramwica.”
Usibye aba bishwe na Twahirwa hari undi muryango wa Ndengeyingoma Roger warinugizwe n’abantu 11, aba bavuga ko Twahirwa yawurimbuye wose awutwikiye munzu awushinja guhisha abatutsi yashakaga kwica. aba batangabuhamya bavuga ko Twahirwa yari afite imbaraga kuko hari n’imiryango y’Abatutsi yamuhungaga kuko yashakaga kuyica agatuma interahamwe ze zikayisanga aho zahunguye kuko hari nkabo yiciye Kamonyi na Ruhango abasanze aho bari baramuhungiye.
Ibindi bivugwa n’aba barokokeye muri aka gace kari gatuwemo na Twahirwa Seraphin ni uburyo yiyumvaga cyane nk’umwe mubo mu muryango wa Perezida Juvenal Habyarimana, bigatuma yiyumva nka Visi perezida w’Igihugu n’interahamwe ze zikaba zaramwitaga Perezida.
Twahirwa Seraphin ari kuburanira mu rukiko rwa Rubanda I Bruxelles mu Bubiligi, akekwaho uruhare muri Jneoside yakorewe abatutsi, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Aburana ahakana ibyaha byose ashinjwa n’ubwo hamaze kumvikana abatangabuhamya batandukanye barimo n’abari interahamwe bahamijwe n’inkiko uruhare muri Jenoside bamushinja kuba barakoranaga.