Umutwe witwaje intwaro urwanya Leta y’Uburundi, RED TABARA, wongeye gutera iki Gihugu uturutse muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yica abaturage barimo n’abasirikare inatwika ibiro by’ishyaka riri ku butegetsi.
Iki gitero cyamaganwe na Leta y’u Burundi inongera kwikoma u Rwanda ko arirwo ruri inyuma y’uyu mutwe, ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga mukuru mu Biro bya Perezidansi y’Uburundi Jerôme Niyonzima.
Abaguye muri iki gitero ntibavugwaho rumwe n’impande zombi kuko Leta y’u Burundi ivuga ko cyahitanye abantu icyenda (9) barimo abagore batandatu (6) n’umusirikare umwe wari uje gutabara. Mu bindi leta y’Uburundi yavuze harimo ko hari imodoka ebyiri na moto byatwitswe n’abandi bantu batanu (5) bakomerekeye muri iki gitero. Red Tabara yo yemeza ko yishe abasirikare batandatu (6) inafata intwaro zitandukanye.