Home Amakuru Chorale “IL EST VIVANT” igiye kuvugira ubutumwa mu mujyi wa Dodoma-Tanzaniya

Chorale “IL EST VIVANT” igiye kuvugira ubutumwa mu mujyi wa Dodoma-Tanzaniya

0

Chorale IL EST VIVANT imwe mu zimaze kubaka izina kandi zimaze igihe muri Kiliziya Gatolika, ikaba ikorera ubutumwa muri Archdiocese ya Kigali, Paroisse Regina Pacis, by’umwihariko muri centre Christus Remera, kuva tariki ya 23 kugera 28 Kanama 2024 igiye gukorera urugendo rw’iyogezabutumwa mu mujyi wa Dodoma muri Tanzania. Ni urugendo igiye gukora ku nshuro ya kabiri, rukaba rushingiye ku bufatanye bwa Paroisse ebyiri: Paroisse Regina Pacis Remera ibarizwamo Chorale IL EST VIVANT na Paroisse Ciwanja ca Ndege Dodoma ibarizwamo BMTL choir; ruturuka by’umwihariko ku bucuti n’ubuvandimwe izi Korali zombi zimaranye igihe, aho BMTL choir nayo iheruka mu Rwanda mu rugendo nk’uru mu mwaka wa 2019.

Chorale IL EST VIVANT kandi izaba iherekejwe n’abakristu ba Paroisse Regina Pacis barimo n’aba Padiri ndetse na bamwe mu bafatanyabikorwa bayo. Urugendo nk’uru iyi Chorale yaruherukagamo mu mwaka wa 2017 I Dodoma aho yimitse Nyina wa Jambo w’i Kibeho kuri Paroisse Ciwanja Ca Ndege i Dodoma, nyuma y’impano y’ishusho ya Bikiramaliya wa Kibeho Chorale IL EST VIVANT yari yageneye iyi paroisse maze ihita ihabwa umugisha na Acheveque wa Dodoma.
Chorale IL EST VIVANT ni imwe mu ma korali yo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda akunzwe cyane ku bw’ibihangano byayo binyura benshi n’abo mu yandi madini bagafashwa cyane n’indirimbo z’iyi korali. Bimwe mu bihangano byabo byakunzwe cyane twavugamo nk’indirimbo “NI WOWE MUGENGA” yakunzwe cyane kugeza n’ubu, “NZAGUSINGIZA NZAKUBYINIRA”, “MU NGORO Y’IMANA”, “IMANA NYIRINGOMA” n’izindi zirimo “SENGA,NTIDUTEZE KUBIBAGIRWA”,.. n’izindi nyinshi zigaragara ku muyoboro wa YouTube w’iyi Korali yigwijeho igikundiro. https://youtube.com/@choraleilestvivant1988?si=w4dDYfB1e6aDvNhN

Chorale IL EST VIVANT ubusanzwe imenyerewe cyane ku muziki w’umwimerere mu bicurangisho byinshi bitandukanye byungikanya injyana inyura amatwi n’umutima. Mu kiganiro kigufi twagiranye n’umuyobozi w’iyi Chorale Madame UFITESE Venantie yadusobanuriye ko impamba bagiye kujyana Dodoma ikubiye mu bice bitatu:
-Kwamamaza ubutumwa bwa Yezu Kristu binyuze mu ndirimbo zisingiza Imana;
-Gukomeza umuco mwiza w’ubuvandimwe hagati ya korali zombi;
-Gusingiza Imana mu ndirimbo zitandukanye no mu mico itandukanye.
Yongeraho kandi ko byose bizanyura imbonankubone ku muyoboro wa YouTube w’iyi Korali uri mw’izina rya Chorale il est vivant centre Christus kugira ngo abakunzi bayo bose n’abaterankunga babashe gukurikirana ibikorwa bizabera i Dodoma nk’abahibereye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous article“Kwiyamamariza mu turere tubiri umumsi umwe biragorana” Dr Frank Habineza
Next articleAmatora y’abazahagararira abagore mu Nteko ntiyahawe agaciro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here