Home News Ubucucike mu magereza bwagabanutseho 24,3% mu mwaka umwe

Ubucucike mu magereza bwagabanutseho 24,3% mu mwaka umwe

0

By Doreen Karungi

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), Providence Murungi, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025, igaragaza intambwe yatewe n’imbogamizi zigikwiye gukosorwa mu kurengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu italiki 15 Ukwakira 2025 .

Mu byagarutsweho muri iyi raporo, harimo igabanuka ry’ubucucike mu magororero, aho umubare w’abafungiwe mu magororero wagabanutseho 24,3% ugereranyije n’umwaka wa 2023/2024.

NCHR yagaragaje ko urwego rw’ubucucike rwavuye kuri 134,3% rugera kuri 110%, naho mu mpera za Kanama 2025 rugera kuri 103,8%, bisobanuye ko hasigaye ubucucike bwa 3,8% gusa.

Perezida Murungi yavuze ko iri gabanuka rishingiye ku ngamba zafashwe na Leta, zirimo gukoresha uburyo bw’imirimo nsimburagifungo, gusuzuma imanza zitararangizwa, no guteza imbere uburenganzira bw’abari mu magororero.
Agira ati “Ibi bigaragaza intambwe ishimishije mu rwego rwo guca ubucucike, ariko hagomba gukomeza kongerwa imbaraga mu bikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe abafunguwe no kwigisha uburenganzira bwa muntu mu nzego zose.”

Raporo kandi yagaragaje ko Komisiyo yakomeje gusura amagororero, ibigo by’imyitwarire y’abana, n’amavuriro, hagamijwe gusuzuma imiterere y’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu. NCHR yasabye inzego bireba gukomeza gushyira imbaraga mu guharanira uburenganzira bwo kubaho neza, uburenganzira ku butabera, no kutavangura mu rwego urwo ari rwo rwose.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yasabye ko ibisubizo byagezweho bikomeza gukomezwa, ariko inashimangira ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo buri munyarwanda ahabwe uburenganzira bwe bwuzuye, nk’uko biteganywa n’amategeko n’amahame mpuzamahanga.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza igaragaza ko mu mwaka w’Ubucamanza 2024/2025, umubare w’imanza zarangiriye mu buhuza wiyongereye ku kigero cya 32% kuko zabaye 3. 166 zivuye ku 2.395 mu mwaka wa 2023/2024.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRaila Odinga wahoze ari Minisitiri w’intebe wa Kenya yapfuye
Next articleU Rwanda rwiyemeje kongera imbaraga mu guteza imbere ubuzima bw’imyororokere bw’abangavu n’ingimbi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here