Home Izicukumbuye Uko ruhurura ya Nyabugogo yahindutse ubwiherero rusange bwa Gare

Uko ruhurura ya Nyabugogo yahindutse ubwiherero rusange bwa Gare

0

Mu gihe abatuye umujyi wa Kigali babuzwa kwihagarika aho babonye hose harimo no muri ruhurura ufashwe abikora akabihanirwa, biratangaje kuba aho bishyura ngo birinde ayo makosa ashobora kubayara ibyaha aribo babikora bakusanya imyanda yose y’ababishyuye bakayiyobora muri ruhurura nta nkurikizi.

Ubuyobozi bwa Jali holdings ari nabwo bufite mu nshingano gare ya Nyabugogo ntibushobora gusobanura uko buri joro bwohereza imyanda yo mu musarani rusange yo muri iyi gare muri ruhurura bifatanye mu buryo bwangiza amabwiriza y’isuku y’umujyi wa kigali n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA).

Mu icukumbura rimaze igihe rikorwa rigaragaza ko nta bundi buryo bukorereshwa na Jali Holdings mu gusukura (kuvidura) ubwiherero rusange bwo muri gare ya nyabugogo bukoreshwa n’ababarirwa mu bihumbi buri munsi usibye kuvana iyi myanda mu cyobo ibamo (fausse) bakayohereza muri ruhurura ihegereye.

Umujyi wa Kigali n’inzego z’umutekano bafata abihagarika ku muhanda no muri ruhurua

Ibi bikorwa buri joro guhera saa saba z’ijoro kugeza umwanda ushizemo bigakorwa buri munsi kuko bavidura buri joro ukurikije umubare w’abantu baba bakoresheje ubu bwiherero ku manywa.

Abakozi ba Jali ari nabo bacunga ubu bwiherero buri gihe bakoresha imashini mu gukokota iyi myanda icomekwa ku mashanyarazi ifasha kuzamura uyu mwanda iwukuye mu cyobo bagacomekaho umupira uhita uyobora iyo myanda muri ruhurura. Iyo myanda ikigera muri ruhurura isangamo andi mazi aba atemba agahita ahindura isura ubireba.

Bamwe mu bakorera muri iyi gare mu masaha y’ijoro bavuga ko iki kibazo bakizi ariko ko ntacyo bagikoraho kuko n’inzego zibishinzwe zibizi.

Karuranga ukorera muri iyi gare ati: “ Bimaze igihe kuko ubishinzwe jye nigeze kwibonera bamufunga ndetse n’imashini bakoresha barayitwara  kuri sitasiyo ya polisi Kimisagara ariko yahise garuka kandi uwo munsi yagarutse iryo joro byahise bikomeza. Ni ibintu ababishinzwe bashobora kuba baziranyeho.”

Nsengiyumva Benoit, umuyoboiz muri Jali ushinzwe gare, yanze kugira icyo avuga kuri ibi asaba uko ushinzwe gare ya Nyabugogo kuba ariwe ubivugaho.

Mu masaha y’ijoro bavidura ubu bwiherero bakoresheje imashini ivana umwanda mu cyobo n’umupira wohereza uwo mwanda muri ruhurura byegeranye

Uwitonze Jean Baptiste ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa gare ya Nyabugogo yahakanye ko ibi atabizi ko ari bubaze abashinzwe ubu bwiherero rusange. Nyuma y’amasaha make avuga ko ubu bafite imodoka itwara iyo myanda ariko ko mbere bakoreshaga ubwo buryo bwo kuyobora iyo myanda muri ruhurura.

Ati: “ Nibyo mbere niko twabikoraga ariko ubu twarabiretse nyuma yo gucibwa amande. Nta kindi nabivugaho.”

N’ubwo uyu avuga ko babiretse umunyamakuru wahasuye ku wa 15 Ugushyingo 2025 yasanze ibi ariko bigikorwa anahamirizwa n’abaturage bahakorera ko bitigeze bihagarara n’umunsi n’umwe.

Amabwiriza nº 01/09 yo kuwa 15/09/2016 y’inama njyanama y’umujyi wa kigali yerekeye isuku mu mujyi wa Kigali mu ngingo yayo ya 19 abuza abantu kumena imyanda n’amazi yanduye muri ruhura. Andi ambwiraza.

Usibye aya mabwiriza y’umujyi wa Kigali n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura inzego z’imirimo ifitiye igihugu akamaro”  mu mabwiriza yacyo NO 009/R/SAN-EWS/RURA/2023 yo ku wa  12/05/2023 arebana n’imyanda yo mu bwiherero ingingo yayo ya 16 abuza kumena imyanda yo mu misarane ahantu hose ishobora guteza umwana harimo mu mazi, mu miferege no ku gasi.

ahacomekwa akamashini gafasha kuzamura umwanda kawohereza muri ruhurura
Umwanda ukimara kwihuza n’amazi ya ruhurura amazi ahita ahindura isura ukabona harimo ibintu by’umweru byivanzemo
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNtibikiri ngombwa ko umupolisi ahagarika umushoferi agiye kumubaza ibyangombwa -ACP Rutikanga
Next articleKamonyi: Umwarimukazi yafunzwe kubera umucanga umugabowe ajya gusaba kumufungirwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here