Home Politike Abanyeshuri bafashwa na FARG bavuga ko umwaka ushize ntabufasha bwayo babona

Abanyeshuri bafashwa na FARG bavuga ko umwaka ushize ntabufasha bwayo babona

0

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali (UoK) baterwa inkunga n’Ikigega gitera inkunga Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye FARG, barataka imibereho mibi nyuma y’aho amafaranga bari basanzwe babona abafasha mu mibereho bamaze umwaka batayabona.

Aba banyeshuri baterwa inkunga n’iki kigega bari basanzwe biga muri Kaminuza ya KIM ariko mu Ugushyingo 2020 iza gufunga imiryango kubera ibibazo by’amikoro.

Ubusanzwe aba banyeshuri babona 400 000 Frw ku mwaka. Ni ukuvuga 40 000Frw buri kwezi, bakayahabwa mu gihe cy’amezi 10 mu byiciro bitatu.

Aba banyeshuri bavuga ko ibyiciro bibiri bya mbere bari babonye aya mafaranga ariko icya gatatu, ni ukuvuga ibihumbi 120 Frw, bari batarayabona kuva aho batangiriye muri UoK.

Aba banyeshuri babwiye TV1 ko bagiye kumara umwaka batabona amafaranga ababeshaho kuko bayaheruka muri Mata 2020 ubwo bari bakiri muri Kaminuza ya KIM.

Umwe yagize ati “Ni ikibazo kuko amafaranga yadufashaga mu bigendanye n’imyigire, amatike, kwishyura amazu. Kuba rero tutayabona ubuzima bwarahagaze, kujya ku ishuri tujyayo bitugoye, bamwe bararihagarika kuko ubushobozi twahabwa bwabuze kandi ntaho turi bukure”.

Undi ati “Mu nzu ducumbitsemo bamwe inzara yarabishe, hari abatsinzwe amasomo kubera inzara yabishe bakajya gukora ubuyede.”

Aba banyeshuri bavuga ko no mu gihe amasomo yahagarikwaga kubera icyorezo cya icyorezo cya COVID-19, batatashye kuko bakomeje amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa FARG, Uwacu Julienne, yabwiye IGIHE ko ibyatangajwe n’abanyeshuri atari ukuri.

Ati “Niba hari uwari mu mwaka wa nyuma akaba yaragiye ku ishuri mu Ugushyingo, twatangiye kubara ko ari ku ishuri mu Ugushyingo. Ibya mbere kuko hari muri Guma mu rugo ntabwo twari gutanga amafaranga batiga, ni kimwe no kubarihirira”.

Yasobanuye ko nyuma y’itangira ry’amashuri, nabo bihutiye kwishyurira abanyeshuri.

Ati “Kuva aho amashuri atangiriye, twatangiye gutanga amafaranga atunga abanyeshuri, n’amafaranga y’ishuri yo kwishyura Kaminuza.”

Yavuze ko abigaga muri KIM batahise bajya ku ishuri, abo bazahabwa amafaranga bitewe n’igihe batangiriye.

Ati “KIM yo ntabwo yafunzwe, yo ubwayo yarifunze, ikibazo cyayo kirihariye kubera ko bagize ikibazo cy’ubukungu. Muri bo hari abari bagiye mu mwaka wa nyuma, abahise babona aho bajya kwiga ubu bari kurangiza mu mwaka w’amashuri wa 2019-2020, babonye n’amafaranga.”

Yakomeje agira ati “Muri KIM harimo abatari mu mwaka urangiza batahise bajya no ku ishuri, ubu batangiye mu mwaka wa 2020-2021. Abatangiye icyo gihe ntibaramara umwaka batabona amafaranga, turatangira kuvuga ko bahabwa amafaranga abatunga guhera umunsi batangiye umwaka w’amashuri”.

FARG yashinzwe mu mwaka wa 1998, ikaba imaze kwishyurira ishuri abagenerwabikorwa bagera ku bihumbi 107 mu mashuri yisumbuye batanzweho miliyari 84 Frw, mu gihe abagera ku bihumbi 39 ari bo bamaze kurangiza amashuri makuru na za kaminuza bishyuriwe miliyari hafi 90 Frw.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida wa Chad Idriss Déby yitabye Imana nyuma yo kurasirwa ku rugamba
Next articleAbaperezida ba Afurika bakiriye bate urupfu rwa Perezida Idriss Déby
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here