Home Amakuru DRC irasaba Uganda indishyi za miliyari ibihumbi 4 z’amadolari mu...

DRC irasaba Uganda indishyi za miliyari ibihumbi 4 z’amadolari mu rukiko mpuzamhanga

0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo irasaba indishyi zingana na miliyari ibihumbi 4.3 z’amadolari  kubera amakimbirane yagiranye na Uganda mu myaka ya za 90.

Uru rubanza Dr Congo yifuzamo amafaranga autre ingengo y’imari y’u Rwanda ku mwaka urukiko rukuru rwa Loni rwatangiye kuburanisha urwo rubanza kuri uyu wa kabiri w’iki cyumweru.

Umunyamategeko uhagarariye DR Congo yabwiye urukiko ko amakimbirane “manini” arimo ibitero bya Uganda ku butaka bwa Congo ndetse no kwigabiza uduce tumwe tw’iki gihugu byateje “ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu”.

Paul-Crispin Kakhozi Bin-Bulongo uburanira DRC yabwiye abacamanza mu rukiko mpuzamahanga (ICJ) ko Uganda yangije byinshi igomba kubiryzwa nubwo itabyumva.

Iburanisha kuri ayo makimbirane ryatangiye ku wa kabiri rikazamara iminsi 10, biteganijwe ko Uganda izatanga kwiregura mu rukiko nyuma yicyumweru.

Hagati y’umwaka w’ 1996 na 2003, ibihugu byinshi n’interahamwe zarwaniye mu burasirazuba bwa DR Congo, mu ntambara z’urugomo zahitanye abantu ibihumbi zikangiza n’ibikorwa  remezo n’umutungo kamere nk’amabuye y’agaciro n’ibiti.

Muri Kamena 1999, DR Congo yatanze ikirego muri ICJ ishinja abaturanyi bayo barimo Uganda, u Rwanda n’Uburundi gukora ibikorwa byo kugaba ibitero bitwaje intwaro, guhohotera uburenganzira bwa muntu no gusahura umutungo, binyuranyije n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe. Ariko mu 2001 yisubiyeho mu kirego cyayo ikuramo u Rwanda n’Uburundi.

Uganda yavuze ko yinjiye muri DRC  mu rwego rwo kwirwanaho, kubera ko DR Congo yatangaga inkunga ya politiki n’iya gisirikare ku nyeshyamba zirwanya letazari ku butaka bwayo, ndetse nyuma y’ibitero byibasiye ambasade yayo no guhohotera uburenganzira abaturage bayo mu murwa mukuru. Kinshasa.

Ariko mu 2005, ICJ yemeje ko Uganda yateye umuturanyi wayo mu buryo butemewe n’amategeko kandi DR Congo ntiyigeze yemera igisirikare cya Uganda gikorera ku butaka bwacyo.

Yategetse ibihugu gushyikirana n’indishyi ariko DR Congo yabwiye urukiko mu 2015 ko ibiganiro byatsinzwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbaperezida ba Afurika bakiriye bate urupfu rwa Perezida Idriss Déby
Next articleAbacuruzi b’i Rusizi basuhukiye i Bukavu muri Congo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here