Home Amakuru Adeline Rwigara yitabye RIB ashinjwa ibyaha we yita ko bisekeje

Adeline Rwigara yitabye RIB ashinjwa ibyaha we yita ko bisekeje

0
Adeline Rwigara, mother of Diane Shima Rwigara, a prominent critic of Rwanda's President Paul Kagame, is escorted by police officers into a courtroom in Kigali, Rwanda October 11, 2017. REUTERS/Jean Bizimana - RC1A1FF64520

Mukangemanyi Adeline Rwigara wavuye kwizima akitaba RIB nyuma yo guhamagazwa ku nshuro ya gatatu avuga ko ibyaha byo guhakana Jenoside, gukwirakwiza ibihuha no guteza imvururu muri rubanda aribyo yasanze akekwaho biramusetsa nubwo yongeraho ko ari iyica rubuzo ari gukorerwa.

Ibi  byaha akurikiranyweho bikomoka ku magambo yavuze kuwa 27 Werurwe ubwo yibukaga umugabo we Rwigara Assinapol witabye Imana muri 2015.

“ RIB yambajije amasaha atandatu, imbwira ko ibyo inkurikiranyeho ari amagambo yatambutse kuri Youtube (iyo youtube ikoreshwa n’abatavuga rumwe na leta). Nababwiye ko iyo youtube ntayizi kandi ko ibyo navuze nabivugiye mu muryango no mu nshuti zanjye bwari ubuzima bwite bwo kwibuka umugabo wanjye.”. Adeline Rwigara avuga kubyo aregwa akomeza agira ati:

“ Ntabwo mbyibuka byose ariko harimo guhakana Jenoside ntabwo banshinja kuyipfobya, ikindi ni uguteza imvururu muri rubanda no gukwirakwiza ibihuha, byansekeje na n’ubu ndacyaseka.” Yongeye ho ko ibyo ari gukorerwa ari iyica rubozo.

“Uku gukorerwa iyica rubozo biteye ubwoba n’agahinda byonyine gutinyuka kuvuga ngo mpakana Jenoside bakaba bangaruyeho byabintu byo guteza imvururu urukiko rwarabimpanaguyeho sinzi aho babikuye.”

Adeline Rwigara witabye ari kumwe n’umwunganira mu mategeko avuga ko RIB yabatetegetse kuzongera kuyitaba kuwa kane w’icyumweru gitaha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAPR FC ishobora gucibwa amande komiseri agahagarikwa kubera umukino wa Rutsiro
Next articleIdriss Déby agiye gushyingurwa Perezida Macron niwe utarahagera
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here