Home Amakuru Mozambique: Mu bitero by’iterabwoba habanzaga gutabarwa imbwa n’abazungu

Mozambique: Mu bitero by’iterabwoba habanzaga gutabarwa imbwa n’abazungu

0

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International, ivuga ko inkeragutabara zo muri Mozambike zashyize imbere abazungu mu kubahungisha ibitero byagabwe na n’abahezanguni  bo mu idini ya Isilamu  ku baturage muri Werurwe nkuko byemezwa n’abarokotse ibi bitero bavuga ko bakorewe irondaruhu. 

Abacitse ku icumu ry’ibi bitero babwiye umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu   ko imbwa ebyiri nazo zajyanywe mu ndege mu mutekano, zisiga abantu muri hoteri aho bahungiye.

Umuyobozi w’akarere ka Amnesty International, Deprose Muchena yagize ati: “Ibi ni ibirego biteye ubwoba bivuga ko gahunda yo gutabara yimakaje amoko, bigaragara ko abashoramari b’abazungu banahabwaga ubuvuzi bwihariye.”

Amnesty yavuze ko yavuganye n’abacitse ku icumu 11 kuri 220 bari muri hoteri yagabweho ibitero barimo batanu barokotse igitero bagerageza guhunga.

umwe mu barokotse yabwiye umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ati “Twari abantu bagera kuri 220 bafatiwe muri hoteri – twe [abirabura baho] twari benshi, kandi abazungu bari nka 20. Nyuma yo gutabarwa no gutoroka, twari abantu bagera ku 170 bakiri bazima. Benshi mu bazungu barokowe na kajugujugu, mbere yuko tuva muri hoteri n’imodoka, “

Amnesty yavuze ko abasigaye inyuma bagerageza kuva muri hoteri muri hakoreshejwe imodoka bagabweho igitero.

Yasabye ko hakorwa iperereza kuri “ibirego biteye ubwoba”.

Ati: “Kureka abantu mu gihe cy’ibitero byabitwaje intwaro kubera ibara ry’uruhu rwabo ni ivanguramoko, kandi bikaba binyuranyije n’inshingano zo kurinda abaturage. Ibi ntibishobora kwihanganirwa ”, Madamu Muchena.

Dyck Advisory Group, isosiyete yigenga yagize uruhare mu gikorwa cyo gutabara, yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko ibi yivugwaho ko yarokoye abantu igendeye ku ibara ry’uruhu rwabo “atari ukuri na gato” – yongeraho ko bizatanga ibisobanuro birambuye nyuma.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePaul Kagame yifurije Abayislamu umunsi mwiza wa Eid al-Fitr
Next articlePolisi yagaragaye mu mashusho ikubitira ku muhanda ukekwaho ibyaha
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here