Nk’uko byatangajwe kuri televiziyo y’Igihugu, Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso, yashyizeho guverinoma nshya irimo umuhungu we ndetse n’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi.
Guverinoma yabanjirije iyi yeguye mu ntangiriro z’uku kwezi gushize mu rwego rwo kugirango Sassou Nguesso, umwe mu bayobozi bamaze igihe kinini ku butegesti ku Isi, uherutse gutsindira manda ye ya gatanu mu matora ashyireho guverinoma nshya.
Kuri uyu wa gatandatu n’ijoro, Nibwo yashyizeho guverinoma nshya ifite abaminisitiri 36 .
Umuhungu wa Perezida, Denis Christel Sassou Nguesso, azayobora minisiteri nshya yashizweho ishinzwe ubufatanye mpuzamahanga n’ubufatanye bwa Leta n’abikorera.
Uyu muhungu wahawe minisiteri akekwaho ruswa no kwigwizaho umutungo
Muri Nyakanga umwaka ushize, umuryango utegamiye kuri Leta Global Witness wavuze ko abashinjacyaha bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika barimo gukora iperereza kuri Denis w’imyaka 46 y’amavuko kubera kunyereza miliyoni nyinshi z’amadolari ya sosiyete y’igihugu ya peteroli.
Uyu muhungu wa Perezida wanahoze ari umudepite, yari uwa kabiri mu isosiyete itunganya peteroli ya Kongo, SNPC.
Iperereza rirakomeje mu Bufaransa ku “nyungu zitemewe” nyuma yuko Transparency International itanze ikirego, usibye ibi kandi n’iperereza ry’uko yigwijeho umutungo m,u buryo butemewe n’amategeko naryo rirakomeje muri Amerika.
Mu ishyaka riri ku butegetsi muri Kongo (PCT) ndetse no mu yandi mashyaka menshi ya politiki, benshi bemeza ko umuhungu wa Perezida yitegura kumusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Se w’imyaka 77 y’amavuko yayoboye ubutegetsi bw’igitugu muri Congo Brazzaville kuva mu 1979 impinduka yakoze ku itegeko nshinga zishobora kumugumisha kubutegetsi kugeza mu mwaka w’2031.
Denis Christel yahakanye aya makuru, agira ati: “mbere yo kuba umuhungu wa Perezida, mbanje kuba umwenegihugu wa Kongo”.