Home Imikino Amavubi yongeye gufungurira abanyamahanga umuryango

Amavubi yongeye gufungurira abanyamahanga umuryango

0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rivuga ko kimwe mu byatumye yongera umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda wongera ari n’uko hari abakwifashishwa mu ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru «Amavubi»

Ibi byatangajwe n’umunyamabanga w’iri shyirahamwe ku mugoroba wo kuri uyu wambere ubwo yasobanuraga imyanzuro yafashwe na kimite nyobozi ya Ferwafa.

« Nibyo abanyamahanga bakina amarushanwa ategurwa na Ferwafa bavuye kuri 3 bagera kuri 5, byavuye mu byifuzo by’abanyamuryango bacu ariko hari n’ubundi busesengezu (assesment) yari yarabikozweho.»

Uwayezu Regis akomeza avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye umubare w’abanyamahanga wongerwa ari uko bazafasha amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga (Championsleague na Confederation) yongeraho ko « Hari n’abashobora kwifashishwa mu ikipe y’Igihugu n’ubwo ataribyo bigenderewe cyane.»

Hari hashize imyaka buri kipe ikina muri shampiyona y’u Rwanda yemerewe gukinisha abanyamahanga 3 gusa, ibintu byagiye bikurura impaka nyinshi kuko abakunzi b’umupira w’amaguru bavugaga ko bidindiza umupira.

Mu ikipe y’Igihugu ho hashize myaka 7 nta mukinnyi ukomoka mu mahanga uyikinira nyuma yuko umwirondoro w’Umunye Congo Taggy Etekiama  uzwi mu Rwanda nka Daddy Birori, uteje ikibazo u Rwanda rugaterwa mpaga ku mukino rwari rwatsinze Congo Brazaville mu guhatanira kujya mu gikombe cy’Afurika.

Daddy Birori, yashimishije Abanyarwnada atsindira Amavubi ibitego ariko nyuma aza gutuma ruterwa mpaga biviramo abanyamahanga bose kwirukanwa mu Mavubi

N’ubwo Ferwafa yafashe iki cyemezo cyo kongera gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga, abandi basesenguzi basanga abo u Rwanda rukeneye gukinisha atari abakina muri shampiyona y’u Rwanda kuko ngo nabo akenshi baba bari ku rwego rudashamaje.

Bavuga ko niba u Rwanda rwemerewe gukinisha abakinnyi bafite ubundi bwene gihugu bajya gushaka abakina mu mashampiyona akomeye batagize amahirwe yo gukinira ibihugu bakomokamo akaba aribo bakinira Amavubi nkuko byabaye mu mwaka w’ 2004 bagafasha u Rwanda gukina bwambere imikino y’igikombe cy’Afurika.

N’ubwo mu mupira w’amaguru mu mwaka w’ 2014 hafashwe umwanzuro wo kutazongera guha abanyamahanga ubwenegihugu kugirango bakinire Amavubi, n’abari babufite bakabwamburwa bakanirukanwa mu ikipe y’igihugu mu yindi mikino ho byarakomeje nko muri Basketball n’ubu abakinnyi bashya baracyagurwa ngo bakinire ikipe y’Igihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleVisi Perezida wa Kenya, Ruto yabujijwe gusohoka mu gihugu
Next articleEto wo muri APR FC ashinja umunyamakuru Kazungu ishyari n’umutima mubi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here