Ikigo cy’ubutabazi cya leta zunze ubumwe z’Amerika USAID cyahakanye ibirego bivugwa ko aricyo kigaburira inyeshyamba zirwanira mu majyaruguru ya Etiyopiya mu ntara ya Tigray.
Bikurikira ibirego bivuga ko imiryango itabara imbabare “yatangaga ibiryo bitera imbaraga ku nyeshyamba za TPLF bigenewe ababyeyi n’abana”
Umunyamakuru wa televiziyo ya leta ya Etiyopiya ETV yatangaje ko mu mpera z’icyumweru gishize ko umwe mu bayobozi wa TPLF wafashwe n’ingabo za leta mu karere ka Amhara afite ibisuguti byatanzwe na USAid.
USAid yahakanye ibiyivugwaho ivuga ko itahaye nkana ibiryo abarwanyi, ivuga ko inkunga y’ibiribwa itanga iba igenewe gusa abakeneye ubufasha.
Ariko yongeraho ko: “Ni ukuri ko mu turere tw’amakimbirane abitwaje intwaro bakunze kwiba ibiryo byahawe imbabare.”
Mu cyumweru gishize, ikigo cy’Amerika cyashinje guverinoma ya Etiyopiya “kubuza abagiraneza” kwinjira mu ntara ya Tigray, yemeza ko inkunga y’ibiribwa igiye gutangira gutangwa ku nshuro ya mbere.