Home Politike Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Suluhu n’umugaba mukuru w’ingabo ze ari mu Rwanda

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Suluhu n’umugaba mukuru w’ingabo ze ari mu Rwanda

0

Umuyobozi mukuru w’ingabo   z’igihugu cya Tanzaniya (TPDF), Jenerali Venance Mabeyo ari mu ruzinduko rw’akazi  mu Rwanda kuva ku ya 23 Kanama 2021 kugeza ku ya 26 Kanama 2021.

Uyu munsi, Gen Mabeyo yaganiriye na  Minisitiri w’ingabo, Jenerali Majoro Albert Murya, nyuma yaho, agirana ibiganiro na mugenzi we, Gen J Bosco Kazura umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda  ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwandan kiri ku Kimihurura.

Mu kiganiro, Gen Mabeyo yavuze ko uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo za Tanzania TPDF n’iz’u Rwanda RDF.

Yongeyeho ko ari uruzinduko rwe ruje nyuma yaho na Gen J Bosco Kazura nawe  asuye  Tanzaniya anashimangira ko gusurana ari ikimenyetso  rw’icyizere no   hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Umuyobozi w’ingabo  za Tanzania n’intumwa ayoboye basuye urwibuts rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi baha icyubahiro inzirakarengane ziharuhukiye ndetse banasura ingoro y’amateka yo kwibohora.

Azasura kandi ishuri rikuru rya gisirikare (Command and Staff College) riherereye mu karere ka Musanze n’umudugudu w’ikitegererezo wo mu Karere ka Musanze Umurenge wa Kinigi.

Gen Mabeyo ruje rukurikira urwa Perezida wa Tanzania, Madamu Suluhu Hassan uherutse kumara iminsi ibiri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbaturage bagomba kurya gatatu ku munsi-Perezida
Next articleEthiopia: Ikigo cy’Amerika USAID kirashinjwa kugaburira inyeshyamba za TPLF
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here