Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco avuga ko kuba hari bamwe mu bagabo bakubitwa n’abagorebabo atari iby’ubu kuko ubuganzwa bwahozeho bityo ko ntaho bihuriye n’ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore.
Ibi Minisitiri Bamporiki abivuze nyuma yo kubazwa ku kibazo bamwe mu bagabo batuye mu Karere ka Gisagara bagejeje ku rwego rw’Igihugu rw’ubushinjacyaha cyo gukubitwa n’abagore bishakiye.
Minisitiri Bamporiki ati : “ Hari abagore biba byarenze kubera ko umugabo we arushaho kuba inganzwa kandi ubuganzwa bwahozeho kuva nakera.” Minisitiri Bamporiki akomeza agira ati;
“ Hari igihe amategeko n’umuco biza bivuga ko bigiye kongerera imbaraga abagore noneho ugasanga umugabo wakabaye aba inganzwa n’iyo ayo mategeko ataza kurengera abagore ahise arushaho kuba inganzwa.”
Minsitiri Bamporiki avuga ko abagabo bagakwiye gushimirwa kuko bateye imbere bumva ko bagomba kuringanira n’abagore bakaganira iterambere ry’urugo n’igihugu bari kumwe.
Abagore bakubita abagabo
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwasuye abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara bagaragaza ko hari ikibazo cy’abagabo bakubitwa n’abagore babo bakanabahohotera.
Abagore ni bo babanje kugaragaza icyo kibazo, basaba ubuyobozi na RIB kucyitaho kuko ingo nyinshi zo muri ako gace zihoramo amakimbirane.
Umwe mu bagore yagize ati “Inama dufite ikibazo gikomeye cy’abagore birirwa banywa inzoga bamara gusinda bagataha bakubita abagabo babo. Abagabo batinya kujya kubivuga kuko banga ko babita inganzwa, ariko ni ikibazo gikomeye kiri gutuma ingo zihoramo amakimbirane.”
Undi mugabo witwa Urayeneza Emmanuel yahise asaba ijambo na we agaragaza ko icyo kibazo gihari, atanga urugero rwa mugenzi we uheruka gukubitwa n’umugore amukomeretsa ku gahanga ajya mu bitaro.
Ati “Uwo mugabo ubu aryamye mu nzu kuko umugore yamukubise ibuye ku gahanga. Akimara kumukomeretsa impanga yagiye mu bitaro, ejo yavuyeyo none aryamye mu rugo.”
Abagore n’abagabo batuye mu Murenge wa Mamba basabye ijambo, bose bahurije ku kibazo cy’uko abagabo basigaye bahohoterwa kandi hari n’ababigaragariza ubuyobozi ntibyitabweho.
Nyirarukundo Solange ati “Ikibazo dufite inaha ni icy’abagore birirwa mu tubari basinda bagataha barwana bakubita abagabo. Nta mugore ugifungwa ngo ahanwe kuko yahohoteye umugabo ahubwo abagabo ni bo bafungwa gusa.”
Undi mugabo yasabye ko hakwitabwa no gushyiraho amategeko arengera abagabo nk’uko hashyizweho arengera abagore ariko RIB imwibutsa ko itegeko rihana buri wese hatarebwe igitsina.