Home Ubutabera Akurikiranyweho kwiba no gusambanya abagore nyuma yo kubashukisha akazi

Akurikiranyweho kwiba no gusambanya abagore nyuma yo kubashukisha akazi

0

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe umugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ucyekwaho gusambanya abagore batanu abashukishije kubaha akazi.

Bagaragaza aricuza ibyaha yakoze agasaba imbabazi

kekwaho ibi byaha aricuza agasaba imbabazi

Ukurikiranyweho ibyaha bitanu, yafashwe ku itariki 09 Nzeri 2021, akaba yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Nzeri 2021 kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

Uwo mugabo yashukaga abantu b’igitsina gore, akababwira ko agiye kubaha akazi muri kompanyi y’Abataliyani ikora ibintu by’ubwubatsi yitwa Global Ltd kandi itabaho, akabajyana muri za lodge akabasambanya yarangiza akanabiba, ndetse hakaba abo afata telefone zabo agakuramo nimero z’abandi bantu akabahamagara yiyitiriye nyiri telefone.

Bimwe mu byaha akurikiranyweho, harimo gukoresha umuntu imibonano mpuzabitsina ku gahato, kwanduza undi indwara, no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ibi ni bimwe mu bikapu yamburaga abo yabaga yabeshe

Ibi ni bimwe mu bikapu yamburaga abo yabaga yabeshe

Ubwo yerekwaga itangazamakuru, yemeye ko yabikoze abigambiriye asaba imbabazi.

Ati “Ikosa nakoze ryo kwiba abantu, kubashuka nkabakura mu rugo nkabazana i Kigali, bagera i Kigali nkabiba, muri macye nkabatesha agaciro kandi bagakwiriye nk’Abanyarwanda. Na ho kucyerekeranye no kubasambanya urumva abantu bazaga tuvugana, kandi mbemeza yuko baje mu kazi, rwose ibyo kubasambanya ntabwo navuga ngo nabikoze ku ngufu, twabaga twabiganiriyeho, ahubwo icyaje kuba ikibazo ni uko nyuma ibyo nabizezaga bitashobokaga bikaba ngombwa ko bahita bantagira ikirego cy’uko nabasambanyije”.

Akomeza agira ati “Abo twabashije kuryamana n’abantu babiri ariko na bo twari twabiganiriyeho twabikoreraga mu Gatsata mu mashambure. Ubu saha iyi jye ndicuza cyane kuko icya mbere, nasebeje umuryango nyarwanda, kuko mu Rwanda dufite indangagaciro na kirazira ariko jye nazirenzeho, ndi ikigwari, ndigaya, nkaba nsaba imbabazi umuryango nyarwanda, nsaba n’abaturage bose imbabazi kuko icyaha nakoze ni icy’ububwa nta muntu muzima wagakwiye kugikora”.

Yabibaga za telefone akarebamo nimero akazihamagara yiyitiriye ba nyirazo

Yabibaga za telefone akarebamo nimero akazihamagara yiyitiriye ba nyirazo

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira, asaba abantu bose kugira amakenga kuko umuntu ugiye kuguha akazi atakaguhera muri lodge, ariko kandi ngo abishora muri ibyo byaha bamenye ko RIB iri maso.

Ati “Uburyo akazi kaboneka twese turabizi, inzira y’ubusamo rero ni yo ibyara ibibazo nk’ibi, tugasaba abantu iteka kugira amakenga, kutizera abantu nk’abo bajya kubahera akazi muri lodge. Ababyishoramo bo ntaho bacikira ubutabera, RIB iri maso, inzego z’abaturage zirahari, turafatanya n’inzego zose, batanga amakuru”.

Ati “Tuboneyeho no kubashima ubufatanye bagaragaza bwo gutanga amakuru, kugira ngo abantu nk’aba bafite umugambi mubisha bagezwe imbere y’ubutabera kandi ibi bintu bicike”.

Yibaga n

Yibaga n’ibyangombwa by’abo yashutse

Mu byaha uwo mugabo aregwa, ikirimo gifite igihano kiremereye n’icyaha cyo gusambanya undi ku gahato, ugihamijwe n’urukiko akaba ahanishwa igihano cya burundu, mu gihe igifite igihano gito ari icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gihanishwa imyaka ibiri ku wagihamijwe n’urukiko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTraquer et juger les génocidaires ; un autre moyen de contrecarrer les négationnistes  
Next articleAbagabo bakubitwa n’abagore ni inganzwa – Minisitiri Bamporiki
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here