Impuzamashyirahamwe y’umukino w’intoki (Volleyball) Ku isi yamaze kwemeza ko yahagaritse ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abari n’abategarugori n’abakinnyi rwakinishije batujuje ibyangombwa mu mikino y’igikombe cy’Afurika iri kubera muri Kigali Arena mu mu murwa mukuru w’ Rwanda.
Amakuru avuga ko iri rushanwa ryaberaga mu Rwanda ryahise riseswa nyuma yo guhagarikwa k’u Rwanda rwari rwakiriye iyi mikino y’igikombe cy’Afurika cya Volleyball 2021.
U Rwanda rwahagaritswe nyuma yuko umukino wagombaga guhuza ikipe y’u Rwanda n’iya Senegal usubitswe bimaze kumenyekana ko ikipe ya Nigeria yareze u Rwanda gukinisha abakinnyi batujuje ibyangombwa mu mukino u Rwanda rwatsinzemo Nigeria amaseti 3-0.
FIVB ivuga ko u Rwanda rwari rwasabye iyi mpuzamashyiramawe kurwihanganira rugakomeza imiikno n’abakinnyi bagakomorerwa kugirango irushanwa rikomezanye umwimerere waryo n’igihugu cyaryakiriye kikirimo.
Ubu busabe bwa minsiteri y’imikino mu Rwanda, FIVB yabutesheje agaciro iviyuga ko itarenga ku mategeko n’amahame ayigenga mu gutegura amarushanwa.
Iri shyirahamwe kandi rivuga ko imikino u Rwanda rwakinnye yose ruzayiterwamo mpaga irushanwa rigakomeza rutarimo.
U Rwanda muri iyi mikino rwakinishije abakinnyyi bane batari basanzwe bamenyerewe muri iyi kipe batakanafite ubwenegihugu kavukire bw’u Rwanda.