Home Ubuzima Rwanda: hamaze gutangwa miliyoni zisaga 7 z’inkingo, Pfizer niyo yahawe benshi

Rwanda: hamaze gutangwa miliyoni zisaga 7 z’inkingo, Pfizer niyo yahawe benshi

0

Abaturarwanda barenga miliyoni 5 bamaze guhabwa doze 1 y’urukingo rwa Covid-19 mu gie n’abandi barenga miliyoni 2 bamaze guhabwa doze 2 z’urukingo rw’iki cyorezo. Inkingo zimaze gutangwa mu Turere twose tw’u Rwanda kandi muri buri Karere hatangwa ubwoko butandukane bw’inkingo zirimo Pfizer, AstraZeneza, Moderna, Sinopharm, Spotnik light na Johnson and Johnson.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishimwa n’umurryango w’abibumbye uko rwitwaye mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, rukaba runakataje mu gukingira abaturage barwo ku bwinshi. u rwanda ruri mu bihugu bike bimaze igihe bikingira abaturage babyo muri rusange.

Mu Rwanda hashize igihe bakingira abantu bahereye ku bafite imyaka 18 y’amavuko nta kindi kintu babasabye nk’uko bigitangira byari bimeze kuko habanje gukingirwa abari bafite ibyago byinshi byo kwandura nk’abaganga, abakora mu nzego z’umutekano, abari mu zabukuru n’abandi bose bahuraga n’abantu benshi.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gutangwa inkingo zirenga miliyoni 7, zikaba zaratanzwe mu Turere twose tw’Igihugu, aho Umujyi wa Kigali ariwo umaze gukingirwamo abaturage benshi.

Ikarita igaragaza inkingo zimaze gutangwa muri buri Karere, nukora ku Karere urabona umubare w'abamaze kuhakingirirwa

Usibye kuba harakingiwe abaturage benshi mu Rwanda, hagatangwa n'ubwoko bw'inkingo butandukanye ku bwemewe n'umuryango w'Abibumbye ishami ry'ubuzima WHO/OMS, mu Rwanda hatanzwe n'izemewe n'ibihugu byazikoreye nka Spotnik Light yakozwe n'Uburusiya na Sinopharm yakozwe n'Ubushinwa.

Izi nkingo zemewe n'ibihugu byazikoze gusa nazo zatanzwe ku bwinshi mu Rwanda kuko nk'Urukingo rwakozwe n'Ubushinwa rwahawe Abanyarwanda barenga bihumbi 400, zikaba ziruta igiteranyo cy'inkingo za Moderna na Johnson and johnson zimaze gutangwa mu Rwanda.

Dr. Nsanzimana Sabin, umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere ubuzima, RBC, avuga ko leta y'u Rwanda yakoze ibishoboka byose kugirango habe hamaze gukingirwa umubare ungana utya hanabonetse izi nkingo.

"Iyo haje icyorezo habamo uruhare runini rwa Leta, buriya inkingo zirahenda haba kuzibona no kuzibika, buriya hari amahuriro nka Covax, atanga inkingo ariko n'igihugu kiba cyazitanzeho andi mafaranga mensi" Dr. Sabin akomeza agira ati:

" Kuba rero umuturarwanda abona inkingo z'ubuntu, ifishi yo kwikingirizaho ku buntu nyuma akabona 'icyemeza ko yikingije (Certificate) ku buntu ni ibintu bikomeye byo gushimira leta."

Dr. Sabin avuga ko ubu bagiye kujya bavangira inkingo abatarabona doze zombi za Pfizer. Pfizer ni rwo rukingo byemejwe ko rufite ubudahangarwa bukomeye kurusha izindi.

"Mu byo tumaze kubona ni uko iyo umuntu avangiwe inkingo ubudahangarwa bwiyongera cyane bukaba nk'ubwa Pfizer, ubu rero twarabyemeje ko umuntu wabonye AstraZeneca bwambere najya ajya gufata doze ya kabiri bazajya bamuha Moderna cyangwa Pfizer kugirango ubudahangarwa bwe bube nk'ubw'uwafashe Pfizer 2."

K: isobanura ibihumbi M:isobanura miliyoni

Abaturarwanda bishimira ko barinzwe

Abanyarwanda n'abaturarwanda mu Turere dutandukanye tw'Igihugu bishimiye ko bakingiwe bavuga ko byagize ingaruka nziza kuri bo kuko ubuzima bwongeye kugaruka nu'ubwo bitaraba 100% nka mbere y'uko icyorezo kigera mu Rwanda.

Kayihura Vevuste wo mu Karere ka BUgeser, Umurenga wa Musenyi , Akagali ka Nyagihunika, avuga ko utarakingirwa kugeza ubu ari ubushake bwe ariko ko hari abandi ari kwicira amahirwe.

"Batwegereje inkingo ahantu hose kandi nta kindi kintu badusaba, ni ukuvuga ko umuntu urtarakingirwa aba yihombya anahombya abazamwitaho yarembejwe na Covid-19 kandi baratanze amahirwe yo kuyirinda."

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali ahamaze gukingirwa umubare munini nk'uko bigaragara mu mibare, bumva ko ntawe utarakingirwa muri Kigali.

" Nkurikije uko mbona ahantu hose bahakingirira n'igihe bimaze nkanareba abo mbana nabo mu buzima bwa buri munsi nkeka nta muntu usigaye gukingirwa mu mujyi wa Kigali." Niyibizi akomeza agira ati:

"Kubera umubare munini w'abamaze gukingirwa ubu nta gihuha gica intege ushaka gukingirwa cyahabwa agaciro kuko ubu nta muntu utazi inshuti, umuvandimwe cyangwa uwo bakorana wafashe inkingo zombi za Covid-19, ku buryo kumubwira ko najya gukingirwa bimugiraho ingaruka kandi azi benshi bakingiwe bameze neza atabyumva."

Dr. Nsanzimana akomeza avuga ko usibye inkingo u Rwanda rwaguze izo rwahawe n'amahuriro y'Ibihugu nka Covax nandi ko hari n'Ibihugu by'inshuti byageneye u Rwanda inkingo ku isonga hakaba hari igihgu cya Canada cyahaye u Rwanda inkingo zingana namiliyoni 1.5/ akaba ricyo gihugu kimwe cyahaye u Rwanda inkingo nyinshi.

Imbonerahamwe igaragaza ubwoko bw'inkingo zatanzwe muri buri Karere, ushobora gushakisha Akarere wifuza ukabona umubare n'ubwoko bw'inkingo bumaze gutangwa

Akarere ka Nyaruguru niko kamaze gutangwamo inkingo nke zingana n'136230, mu gihe Akarere ka Gasabo ariko kamaze gutangwamo nyinshi zingana 598,025. iyo havuzwe inkingo zimaze gutangwa mu Karere ni igiteranyo cy'abamaze guhabwa doze 2 n'abahawe doze imwe y'urukingo.

Bugirimfura Rachid

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbaturarwanda bari munsi y’imyaka 18 bagiye guhabwa urukingo rwa Covid-19
Next articleIbizamini bya Leta: Abanyeshuri 400 nibo bavuze ko bakosowe nabi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here