Home Uburezi Ibizamini bya Leta: Abanyeshuri 400 nibo bavuze ko bakosowe nabi

Ibizamini bya Leta: Abanyeshuri 400 nibo bavuze ko bakosowe nabi

0

By BENEGUSENGA Dative

Abanyeshuri barenga 400 bamaze kugaragaza ko batishimiye uko bakosowe mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye nkuko byemezwa n’ikigi cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi n’ibizamini mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Camille Kanamugire, ushinzwe  ibzamini mu mashuri yisumbuye n’amashuri y’ubumenyi ngiro yemeza ko abantu 400 aribo bamaze kubagana bababwira ko batishimiye uko bakosowe.

“ Abanyeshuri bashatse gutanga ibibazo byabo twabahaye impauro buzuza buri wese ikiabzo cye tuyazkigaho ukwacyo, nyuma duhamagare buri wese tumubwira ibyo twabonye nyuma yo kwiga ku kibazo cye.”

Kanamugire akomeza avuga ko ababishinzwe bagiye gusubira mu mpapuro abanyeshuri bakosoreweho bakareba niba hari aho bibeshye mu gutanga amanota bikosorwe.

“ Nti bikunze kubaho ko twongera gukosora ibizamini bundi bushya, mu gihe basanze hari aho bibeshya mu gutanga amanota cyangwa umwe mu bakosowe atishimiye uko yakosowe.”

Kanamugire avuga ko batazasubira mu bizamini byose ahubwo ko bazibanda gusa ku bagaragaje ko batishimiye uko bakosowe.

Ikigo cy’igihugu gisnzwe ibizamini no kugenzura amashuri abanza n’ayisumbuye, NESA, cyasabye amafaranga 5000 ku muntu wese wifuza ko yakongera gukosorwa.

Umwe mu banyeshuri wo mu Karere ka Rwamagana, utishimiye gutangaza umwirondoro we, avuga ko yizeye ko ubusabe bwe buzahabwa agaciro.

“ Nakomeje gusaba ko nakongera gukosorwa mbigiriwemo inama n’abarimu kuko amanota anabonye atajyanye n’imbaraga twakoresheje twiga, ikindi cyaduteye imbaraga mu kubaza ni uko hari isomo rimwe abanyeshuri bose twigana twabonyemo amanota angana kandi tutararyumvaga kimwe.”

Aba banyeshuri bari kwinubira uko bakosowe mu bazamini bisoza amashuri yisumbuye byatangajwe ku wa mbere w’icyumweru gishize, mu manota yatangajwe bigaragara ko 98% by’abanyeshuri 47339 batsinze ibi bizamini.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwanda: hamaze gutangwa miliyoni zisaga 7 z’inkingo, Pfizer niyo yahawe benshi
Next articleKenya: Abatarakingirwa Covid-19 mu kaga gakomeye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here