Home Amakuru Kenya: Minisitiri w’uburezi yasabiye abanyeshuri b’abatinganyi ikintu gikomeye

Kenya: Minisitiri w’uburezi yasabiye abanyeshuri b’abatinganyi ikintu gikomeye

0

Minisitiri w’uburezi muri Kenya avuga ko abanyeshuri b’abatinganyi babangamira uburenganzira bw’abandi banyeshuri bityo ko batagomba kujya bemererwa kwiga baba mu bigo by’amashuri ko bakwiye kujya biga bataha iwabo..

Prof George Magoha yatanze inama avuga ko abo  banyeshuri b’abatinganyi aho  kujya “bava muburiri bumwe bajya mubindi ku ishuri ” bagomba kwakirwa biga bataha gusa.

Uyu mu minisiri yavuze ko n’ubwo  ntacyo apfa n’abanyeshuri b’abatinganyi, ariko ko kwiga ku  mashuri biga bataha aribyo i bizatuma bakurikiranwa neza n’ababyeyi babo.

Ibi bije nyuma y’uko umunyeshuri wigitsina gabo bivugwa ko yarongowe ku gahato n’umutinganyi bikabare ku ishuri ryisumbuye bigagaho rinabacumbikira.

Ibi bitekerezo bya   minisitiri w’uburezi yabitanze abicishije ku rubuga rwa interineti.

Bamwe mu Banyakenya bavuga ko ibyo minisitiri yavuze bihembera amacakubiri mu banyagihugu  mu gihe abandi bavuga ko bamwe mu banyeshuri b’abatinganyi babangamira uburenganzira bw’abandi bataribo.

Ku wa mbere, Minisitiri yavuze ko ibyo yavuze mbere bitasobanuwe neza bavuga ko yategetse ko abanyeshuri b’abatinganyi  bagomba kwirukanwa mu mashuri abanza.

Mu Kuboza, Bwana Magoha yavuze ko “abana b’abatinganyi  bagomba  kujya biga mu mashuri ari hafi y’iwabo”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTanzania igiye kubaka uruganda rw’inkingo za Covid-19
Next articleUmusizi Bahati Innocent wari usanzwe akorana n’abanga u Rwanda yaburiye muri Uganda-RIB
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here