Home Politike Umusizi Bahati Innocent wari usanzwe akorana n’abanga u Rwanda yaburiye muri Uganda-RIB

Umusizi Bahati Innocent wari usanzwe akorana n’abanga u Rwanda yaburiye muri Uganda-RIB

0

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyahaRIB, bwatangaje ko umusizi Bahati Inocent rwamenyeko yerekeje mu Gihugu cya Uganda ubwo hatangiraga kuvugwa amakuru ko yabuze.

Uru rwego ruvuga ko uyu musizi yari asanzwe akorana n’abanga u Rwanda kandi ko atari ku nshuro ya mbere yari agiye muri Uganda n’ubwo kuri ubu uru rwego rutazi niba akiri muri Uganda cyangwa niba hari ahandi yerekeje.

Ibura ry’umusisizi Bahati Innocent ryongeye kuvugwa cyane mu ntangiriro za Gashyantarae 2022, ubwo abandisti barenga 250 bibumbiye mu muryango witwa PEN, bandikiraga Perezida Kagame bamusaba gukirikirana ikibazo cy’uyu musizi mugenzi wabo.

Nyuma y’uko aba banditsi bandikiye Perezida Kagame, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwahise rutangaza ko rurkiri mu iperereza ku ibura rya bahati ko ruri hafi gutangaza ibizava mu iperereza. kuri uyu wa gatatu nibwo uru rwego rwaganiriye n’ikinyamakuru Taarifa rutangazs byinshi ku ibura rya Bahati Innocent.

Umuvugizi wa riba Dr. Murangira thiery mu magambo arambuye yasobanuye uko bahati yabuze muri aya magambo:

“ Reka ntangirire ku ntangiriro: Taliki 09, Gashyantare, 2021 nibwo umugabo witwa Joseph Hakizimana bahimba Rumaga yagejeje ku biro bya RIB bikorera muri Busasamana inkuru y’uko babuze inshuti yabo Innocent Bahati mu minsi ibiri yari ishize ni ukuvuga taliki 07, Gashyantare, 2021.
Icyo gihe yari yaragiye muri kariya karere gutunganyirizayo imivugo ye akanasura inshuti z’i Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza, bushakira muri za sitasiyo za RIB zose n’ahandi haketswe ko yaba ari ariko ntiyaboneka.
Ubwo twakoraga iri perereza twamenye ko mbere y’uko abura, yari yasangiye na bagenzi be muri Hotel yitwa Nyanza Heritage Hotel, abo basangiye twarabajije batubwira nta kanunu k’aho yarengeye.
Nyuma y’igihe runaka, twaje kumenya ko Innocent Bahati yajyaga acishamo akajya muri Uganda kuganira n’inzego zaho zishyigikiye abanga u Rwanda babayo.
Yacaga mu nzira z’ubusamo.
Twamenye kandi ko hari abandi bakoranaga nawe bakamuha amafaranga. Abo baba muri Amerika no mu Bubiligi
Amakuru duheruka avuga ko uyu musore nyuma yaje kwambuka, ajya muri Uganda.
Ibi ariko ntibitangaje kuko hari abandi bantu babaga bazi ko bari mu bikorwa bitemewe n’amategeko y’u Rwanda bagiye mu bindi bihugu baciye ku mipaka itangenzurwa, mu nzira bita panca cyangwa iy’ubusamo.
Muri bo hari abagiye muri Uganda.
Benewabo cyangwa inshuti zabo zihutiye gutangaza ko bashimuswe, ariko nyuma baza kongera kuboneka.
Abatarabonetse ntibyatinze batangaza ku mugaragaro ko bifatanyije n’imitwe ya politiki cyangwa ya gisirikare irwanya u Rwanda. »

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKenya: Minisitiri w’uburezi yasabiye abanyeshuri b’abatinganyi ikintu gikomeye
Next articleMusanze fc ituzuye itsinze APR FC, Kiyovu yihimura kuri AS Kigali
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here