Home Imikino Musanze fc ituzuye itsinze APR FC, Kiyovu yihimura kuri AS Kigali

Musanze fc ituzuye itsinze APR FC, Kiyovu yihimura kuri AS Kigali

0

Umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda usize APR fc istinzwe na Musanze fc yari ifite n’ikarita itukura igitego kimwe ku busa mu gihe na Kiyovu sport yihimura kuri AS kigali.

APR fc yatsindiwe kuri sitade ubworoherane yo mu Karere ka Musanze igitego kimwe ku busa cyabonetse ku munota wa 5 w’inyongera kuko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye. iki gitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Imran, cyaje gikurikira ikarita y’umutuku yahaweNyandwi Sadam wa Musanze kuko cyabonetse ikipe ya Musanze ari abakinnyi 10 mu kibuga.

Ibyishimo ni byinshi ku baturage n’abafana b’ikipe y’akarere ka Musanze

Ku wundi mukino wari ukomeye kuri uyu munsi ikipe ya Kiyovu sport itsinze As Kigali igitego kimwe ku busa, ni umukino wari wakabirijwe ku mpande zombi nyuma y’uko umukino ubanza wa shampiyona ikipe ya As kigali yari yanyagiye Kiyovu ibitego 4-0.

Imikino y’uyu munsi isize ikipe ya Kiyovu sport isatiriye APR fc yambere ku rutonde rwa shampiyona kuko ubu amakipe yombi atandukanywa n’ikinyuranyo cy’amanta abiri gusa. APR fc yambere ku rutonde ifite amanota 37 mu gihe Kiyovu ya kabiri ifite amanota 35.

Uko imikino yose yo kuri uyu wa gatatu yarangiye

Etoile de l’Est 1-1 Gicumbi

Marines fc 1-2 Gorillas fc

Gasogi 0: 1 Mukura VS

Musanze fc 1: 0 APR FC

Kiyovu 1: 0 AS Kigali

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmusizi Bahati Innocent wari usanzwe akorana n’abanga u Rwanda yaburiye muri Uganda-RIB
Next articleSalim Saleh umuvandimwe wa pereizda Museveni mu nzira zerekeza i Kigali
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here