Bisa n’aho bidatunguranye kuba amabwiriza mashya atangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) avuga ko imidudugu itandatu yo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown) mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19.
Abantu batandukanye bakomeje kwibaza niba nibikomeza gutya, igihugu cyose kitazongera kugumishwa mu rugo, bamwe bakaba batinya inzara n’ibihombo bitewe n’uko basanzwe babaho.
Iki cyorezo cyasaga n’ikigiye kurangira mu Rwanda, bamwe bari batangiye kubyina intsinzi, ariko nibwo igikuba cyacitse ubwo hongeye kugaragara abantu banduye Corona virusi 19 mu Karere ka Rusizi.
Ibi byahise bica abantu intege, ndetse umuvuduko wakomeje kwiyongera ku bantu bagaragarwaho iyo virus, kugeza ubwo mu Rwanda hanagaragaye abantu 59 mu masaha 24 gusa bitigeze bibaho mbere ubwo iyi virus yatangiraga, igihugu cyose kigashyirwa muri Guma mu rugo
Itangazo rya MINALOC riravuga ko izi ngamba nshya zo gudunga imwe mu Midugudu mu mujyi wa Kigali, zishingiye ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali gikomeje kugaragara mu duce tumwe tw’Umujyi wa Kigali.
Iyo Midugudu ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo guhera muri iri joro ryo ku itariki ya 25 Kamena 2020, ikazamara nibura iminsi 15.
Muri yo harimo Imidugudu ya Kamabuye na Zuba yo mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro.
Hari Umudugudu wa Nyenyeri mu Kagari ka Bwerankori mu Murenge wa Kigarama muri Kicukiro.
Undi mudugudu washyizwe muri Guma mu Rugo ni uwa Rugano mu Kagari ka Kanunga mu Murenge wa Gikondo muri Kicukiro.
Hari n’Imidugudu ya Kadobogo na Gisenga yo mu Kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Aya mabwiriza akomeza avuga ko abakozi ba Leta n’abikorera batuye muri iyi midugudu bose basabwa gukorera akazi mu rugo.
Ingendo hagati y’ahashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo n’ibindi bice bihana imbibi n’iyi midugudu zirabujijwe, keretse ku bajya kwivuza cyangwa abafite impamvu zihutirwa.
Mu bindi bice byose by’Umujyi wa Kigali harakomeza kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus nk’uko biteganywa n’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Kamena 2020, ariyo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki kenshi gashoboka, kwirinda ingendo zitari ngombwa no guhana intera mu gihe abantu bahura n’abandi.
Ange A.