Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko yagize ibibazo ibice bimwe by’isura ye bikaba pararize akaba atakibasha kuvuga. ibi urwego rw’amagereza rurabihakana rukavuga ko ameze neza cyane ko adaaheruka no kujya kwivuza kuko nta burwayi afite.
Mu butumwa bwatanzwe na Kitty Kurth, usanzwe avugira umuryango wa Rusesabagina buvuga ko uyu mugabo umaze iminsi irenga 500 muri gereza zo mu Rwanda ari kubabara amaboko n’inyama z’amatama zidakora akaba ari nazo zituma atabasha kuvuga nk’uko bisanzwe.
IBi birahakanwa n’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda ruvuga ko uyu mugabo nta kibazo na kimwe cy’ubuzioma afite.
” Ni muzima aravuga nk’ibisanzwe, ari muri gereza nta n’ubwo yigeze ajyanwa ku bitaro muri iyi minsi.” Pery Gakwaya umuvugizi wa RCS.
Paul Rusesabagina usanzwe afite ubwenegihugu bw’Amerika n’ubwu Rwanda yakatiwe gufungwa imyaka 25 ynyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba. ubushinjacyaha bwajuririye igihano yahawe buvuga ko ari gito mu rubanza rw’ubujurire rutegeje gusomwa ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu.