Home Politike Perezida Embaló wa Guinea-Bissau ari mu Rwanda

Perezida Embaló wa Guinea-Bissau ari mu Rwanda

0

Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda aho yageze mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. yakiriwe ku kibuga cy’indege na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta.

Uruzinduko rw’uyu mukuru w’Igihugu ruzamara iminsi 3, ntihatangajwe ibikubiye mu ruzinduko rwe i Kigali ariko byitezwe ko ahura na Perezida Kagame.

Guinea Bissau ni igihugu cyo mu Burengerazuba bw’Afurika, gikora ku nyanya ya Atlantika, ,gituwe n’abaturage batagera kuri miliyoni 2. ntigisanzwe gifitanye umubano udasanzwe n’u Rwanda n’ubwo Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre nacyo kiri mu bihugu ahagarariyemo u Rwanda wongeyeho Senegal, Mali, Guinea Bissau, Gambia na Cabo Verde.

Perezida Umaro Mokhtar Sissoco Embaló, ni umwe mu bantu bakomeye muri politki ya Guinea Bissau kuko mbere y’uko aba perezida mu mwaka wi 2020, yari minisitiri w’intebe akaba ari n’umusirikare ukomeye muri iki gihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRadiyo Flash nayo yavuze ko itazongera kuganira n’umutoza wa APR, Adil
Next articleUmunyamakuru Jado Castar asigaje gusa amezi 2 muri gereza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here