Home Imikino Radiyo Flash nayo yavuze ko itazongera kuganira n’umutoza wa APR, Adil

Radiyo Flash nayo yavuze ko itazongera kuganira n’umutoza wa APR, Adil

0

kuri uyu wambere taliki ya 7 Werurwe, abanyamakuru b’imikino ba Radio na TV Flash batangaje ko batazongera kugira umuhate wo gushaka kuganiriza umutoza w’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC, Adil Mohammed, nyuma y’igihe uyu mutoza nawe yaravuze ko atazongera kuganira n’abanyamakuru bari bo bose mu gihe bari kumwe n’umunyamakuru wa flash cyangwa uwa Radio tv 10.

Kayiranga Ephrem uyobora ibiganiro by’imikino kuri Flsh fm na Flsh tv avuga ko kuba hashize igihe uyu mutoza yanga kuganira n’abanyamakuru kuko ahakorerwa ibiganiro nyuma y’umukino ahasanga abanyamakuru ba Flash Tv na Flash fm, bityo ko n’abanyamakuru ba Flash batazongera kugira umuhate wo kuganiriza uyu mutoza.

“Ntabwo twahangana n’umutoza Adil, kuko igihe kizagera agende nti twanahangana n’ikipe ya APR fc kuko ni ikipe ikomeye y’ibigwi. Ariko niba uyu mutoza atifuza kuganira natwe kugirango n’abandi (banyamakuru) batabigenderamo natwe ntazongera kutubona tumusaba ikiganiro. Ibi twabikoraga mu nyungu z’abadukurikira kugirango tubahe amakuru ya ba nyiri ubwite.”

Kayiranga akomeza agira ati: ” Twatanagiye gutekereza niba atari umurongo w’ikipe ( APR FC), turi kwibaza niba atari APR fc yamutumye kuko niba itaramutumye yabikozeho iki?.”

Uyu munyamakuru yasabye abakunzi b’ibiganiro by’imikino kuri iyi Radio bifuza kujya bumva ibiganiro by’umutoza Adil Mohammed kubihanganira.

“N’ubundi ntabwo ibyo avuga bicuruza, ariko twabikoraga mu nyungu z’amakuru.”

Hagiye gushira ukwezi umutoza w’ikipe ya APR FC, Adil Erradi Mohammed atangaje ko atazongera gukora ikiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino (post match interview) mu gihe muri iki kiganiro hagaragaramo abanyamakuru ba Rado na TV Flash ndetse n’aba Radio na TV 10.

Ibi bimaze kugaragara inshuro zirenze 3 ku kibuga aho aza mu kiganiro ariko yabona abanyamakuru b’ibi bitangazamakuru agahita ayivumbura akaganda. ubuyobozi bw’ikipe ntacyo burabivugaho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIgiciro cy’ibikomoka kuri peterori nacyo cyazamutse mu Rwanda
Next articlePerezida Embaló wa Guinea-Bissau ari mu Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here