Home Ubukungu Igiciro cy’ibikomoka kuri peterori nacyo cyazamutse mu Rwanda

Igiciro cy’ibikomoka kuri peterori nacyo cyazamutse mu Rwanda

0

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko guhera tariki 6 Werurwe 2022, igiciro cya litiro ya lisansi muri Kigali kizava kuri 1 225Frw kikagera kuri 1256Frw, mu gihe icya litiro ya mazutu kizava kuri 1 140Frw kikagera kuri 1 201Frw.

RURA yakomeje ivuga ko “Nk’uko byakomeje gukorwa kuva Gicurasi 2021, aho Leta y’u Rwanda yigomwa amwe mu mahoro asanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hirindwe izamuka rikabije ry’ibiciro byabyo ku isoko ryo mu Rwanda, kuri iyi nshuro nabwo, Leta yigomwe ayo mahoro.”

Leta y’u Rwanda ivuga ko iki cyemezo cyatumye aho kugira ngo igiciro cya lisansi kiyongereho amafaranga y’u Rwanda 64 cyiyongereho 31 kuri litiro naho icya mazutu cyari kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 121 cyiyongereho 61 kuri litiro.

Kwigomwa amahoro yacibwaga ibikomoka kuri peteroli ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka zashoboraga guturuka ku bwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, bityo zikabangamira umuvuduko ubukungu bw’Igihugu buri kwiyubakiraho nyuma yo gukererezwa n’icyorezo cya COVID-19.

Ibi biciro byavuguruwe binyuze muri gahunda isanzwe y’uko nyuma ya buri mezi abiri, ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bivugururwa, bikajyanishwa n’uko biciro byabyo biba bihagaze ku isoko mpuzamahanga. Ibi biciro bishya bizubahirizwa kugera ku wa 5 Gicurasi 2022.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHatangijwe umushinga mushya uzafasha abaturage kubona ubutabera
Next articleRadiyo Flash nayo yavuze ko itazongera kuganira n’umutoza wa APR, Adil

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here