Benajamin William Mkapa wafashije perezida Nkurunziza kuguma ku butegetsi ubwo mu mwaka wa 2016 bitari bimworoheye, yitabye Imana kuri uyu wa 23 Nyakanga i Dar es salam muri Tanzania nk’uko urupfu rwe rwatangajwe na Perezida w’icyo gihugu Magufuli.
Benjamin Mkapa wavutse ku wa 12 Ugushyingo 1938 ahitwa Mtwara muri Tanzania, yakoze imirimo ikomeye, harimo kuba perezida wa Tanzaniya kuva mu 1995 kugera 2005, yabaye minisitiri ushinze ibya Siyansi, ikoranabuhanga n’amashuri makuru, uyu mugabo yabaye ambasaderi wa Tanzania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabaye umunyamakuru ndetse n’umwanditsi mukuru, aho yaje no gushingwa itangazamkuru ku butegetsi bwa Julus Nyerere.
Mkapa Benjamin yari afite impamyabumenyi yavanye muri kaminuza ya Makerere Uganda, aza ko kujya muri Kaminuza ya Columbia aho yakuye impamyabumenyi y’ikirenga.
Urupfu rwe, ni igihombo ku banyafurika, by’umwihariko abatuye akarere k’iburasirazuba.
Ubwanditsi.