Home Ubukungu Rusizi:Umudugudu ucyeye ni igisubizo mu mihigo y’uturere- SOLEIL Ltd

Rusizi:Umudugudu ucyeye ni igisubizo mu mihigo y’uturere- SOLEIL Ltd

0

 

Sosiyete SOLEIL Ltd irahamagarira abayobozi batandukanye kwifashisha ibigo byigenga mu kubafasha kunoza no gushyira mu bikorwa imihigo.

Soleil ltd ni sosiyete nyarwanda, ifite gahunda yo kugeza ku banyarwanda iby’ingenzi nkenerwa mu buzima buganisha ku iterambere binyuze muri gahunda yiswe “UMUDUGUDU UCYEYE PROJECT “.

Abaturage basobanurirwa uburyo bwo kugira urugo rwujuje ibyangombwa kandi bigezweho

Kuri uyu wa 21/07/2020, Ubuyobozi bwa Soleil Ltd bwatangije ku mugaragaro ibi bikorwa.
Umuyobozi Mukuru wa Soleil Ltd Bwana Uwitonze Francois Xavier, yabwiye ikinyamakuru Intego ati “Abayobozi babishaka twabafaaha gushyira mu bikorwa imihigo yabo.”

Bimwe mubyo bifuza gufasha kugeza ku baturage harimo ko, buri muryango ukwiye gutunga ikigega cy’amazi, gucana kuri Gaz, kubaka ubwiherero bugezweho kandi bufite isuku, buri rugo kugira itungo rigufi ryororoka, kandi rinatanga ifumbire.
Uwitonze agira ati ” Ntabwo kugira umudugudu ucyeye bisaba kuba abantu batunze ibya Mirenge, ahubwo bisaba gutekereza neza, umuntu agasobanukirwa ko agomba kubaho neza”

Abantu batandukanye bashimye uyu mushinga

Iyi gahunda y’Umudugudu ucyeye ntabwo izagarukira kuri ibyo gusa, kuko muri gahunda yabo yagutse, bazafasha abaturage kugira smart phone, kuko wakora business uyifashishije, abaturage bagire televizito TV, bazafashwa gusiga amazu yabo amarangi, kuko urugo rusa neza ni ikimenyetso n’ubushake bwo kugira isuku.

Gucana inkwi bizasimburwa na GaZ ku bufatanye n’Umudugudu ucyeye project (UUP)

Iyi porogaramu yo kugeza iyi myumvire mizima ku banyarwanda, Umudugudu ukeye, ushishikariza abantu gufata inguzanyo ntoya, izajya yishyurwa igihe kirekire.
Umuturage akaba yagura ibyangombwa by’ingenzi, ari nabyo byatumye Soleil ltd ivugana n’ibigo by’imari, amakoperative, ibimina, cyangwa amashyirahamwe kugira ngo borohereza abaturage kubona amafaranga.
SOLEIL LTD kandi yatangiye kuvugana n’ibigo by’ishoramari kugira ngo byorohereze abaturage kubona ibikoresho nk’ibigega by’amazi na Gaz yo gucana ku mafaranga make.
Uwitonze ati ” icyo dusaba abanyarwanda ni ukwitabira, bagatinyuka, bakagendana n’igihe, kuko birashoboka cyane dore ko dufite ubuyobozi butwitayeho”

Abaturage bazafashwa kubona amarangi kuburyo buhendutse

Ku ntangiriro, iyi gahunda y’Umudugudu ukeye yatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byayo mu Kagari ka Gakoni Umurenge wa Muganza, mu karere ka Rusizi, aho witabiriwe n’Abayobozi batandukanye ndetse n’Abaturage.

Ndatimana Absalom

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda iraregwa kwica amabwiriza ya EAC
Next articleUmuhuza w’Abarundi yitabye Imana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here