Home Amakuru Uganda iraregwa kwica amabwiriza ya EAC

Uganda iraregwa kwica amabwiriza ya EAC

0

 

iPeace yareze Ubugande mu rukiko rw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba kubera kwangira abanyamategeko bahuguriwe mu Rwanda kwiyandikisha ndetse no gukorera mu Bugande.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse ku wa 1 Nyakanga 2020, umuryango utari uwa leta Initiatives for Peace and Human Rights (iPeace) wamenyesheje Intumwa nkuru ya leta y’igihugu cy’Ubugande ibyerekeye ikirego uyu muryango watanze ku wa 29 Kamena 2020 mu Rukiko rw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba urega icyo gihugu kubera kwangira abanyamategeko bize mu Rwanda kwiyandikisha ndetse no gukorera mu gihugu cy’Ubugande.

Iki kirego gishingiye ku cyemezo giherutse gufatwa n’urukiko rukuru rw’Ubugande ku wa 13 Gicurasi aho rwemeje ko bwana Andrew Bataamwe atemerewe kwiyandikisha nk’umunyamategeko mu Bugande kubera ko impamyabumenyi ye mu byo kwitoza umwuga w’ubunyamategeko yayigiye mu Rwanda, igihugu gifatwa nk’aho gikoresha sisiteme y’amategeko ikomoka mu bihugu by’umugabane w’uburayi (Civil Law Legal System).
Dr. Elvis Mbembe Binda, uhagarariye iPeace mu mategeko avuga ko iki cyemezo cy’urukiko gishingiye ku ngingo y’itegeko rigenga abanyamategeko mu gihugu cy’Ubugande ryo mu 2002 rinyuranyije n’intego z’ishyirwaho ry’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba. Yavuze ko “Binyuze mu masezerano ashyiraho uyu muryango ndetse n’amasezerano ashyiraho isoko rusange, Ibihugu bigize uyu muryango birimo n’Ubugande byiyemeje kwemera cyangwa guha agaciro impamyabumenyi, uburambe, ibyangombwa, impamyabushobozi cyangwa izindi mpushya byatanzwe n’ibindi bihugu bigize uyu muryango nk’uburyo bwo korohereza urujya n’uruza ry’abakozi bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi.

Ku byerekeye umwuga w’ubunyamategeko, Repubulika y’Ubugande yari yiyemeje kuba yarakuyeho inzitizi zose ziri mu mategeko bitarenze umwaka 2010. Bityo, itegeko iryo ariryo ryose ry’Ubugande ribuza gukorera umwuga w’ubunyamategeko mu gihugu cy’Ubugande bitewe n’uko impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi yabonewe mu gihugu kidakoresha sisiteme y’amategeko ikomoka mu Bwongereza (Common Law Legal System) ryaba rinyuranyije n’amategeko y’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba”.
Ubugande, u Rwanda, Uburundi, Kenya, Tanzaniya ndetse na Sudani y’Amajyepfo ni ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba.

Amasezerano ashyiraho umuryango wa Afurika y’iburasirazuba ateganya urujya n’uruza ry’ibicuruzwa, abantu, abakozi, serivisi ndetse n’ishoramari nta nkomyi ndetse n’ivangura hagati mu bihugu bigize uyu muryango. Ariko ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ryakomeje guhura n’imbogamizi za bimwe mu bihugu bidahinduka ndetse hakiyongera amakimbirane ari hagati ya bimwe muri ibyo bihugu.
iPeace ivuga ko, icyo kirego cyatanzwe mu nzira y’ibirego by’inyungu rusange umuryango ukoresha mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu n’uburinganire, cyangwa kuvuga ku bibazo by’inyungu rusange. iPeace ifata iki kirego nk’inzira yo kwibutsa ibihugu binyamuryango inshingano zabyo zishingiye ku masezerano ashyiraho uyu muryango ndetse kuzirikana ko amategeko y’uyu muryango ashyirwa mu bikorwa mu karere kose ku nyungu z’abaturage bose b’uyu muryango.

Ngo nubwo iki kirego cyerekeye uburenganzira bw’abanyamategeko, icyemezo cy’urukiko rw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kizagira ingaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’urujya n’uruza rw’abakozi muri rusange ndetse no ku ikoreshwa ry’ubundi burenganzira buvugwa mu mategeyo y’uyu muryango ibihugu bikunda gushaka kwirengagiza.
Initiatives for Peace and human Rights (iPeace) ni umuryango utari uwa leta uharanira inyungu rusange ugamije kwimakaza umuco w’amahoro binyuze mu kwigisha uburenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza.

Intego y’umuryango ni ukubaka umuryango ndetse n’abantu hakoreshejwe ubumenyi ku burenganzira bwa muntu n’imiyoborere myiza, ndetse n’ubumenyi bwo kubaka umuco rusange w’amahoro. Uyu muryango wanditse mu Rwanda, mu Burundi ndetse no muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo byose bifashijwe n’ibiro biri mu Bubiligi no mu Buholandi.

Byakiriwe na MLouise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImbehe yubuwe: Guverineri Gatabazi yasubiye ku mirimo
Next articleRusizi:Umudugudu ucyeye ni igisubizo mu mihigo y’uturere- SOLEIL Ltd

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here