Home Politike Hari abimukira bazaturuka mu bwongereza u Rwanda rutazakira

Hari abimukira bazaturuka mu bwongereza u Rwanda rutazakira

0

Kuri uyu wa kane nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano y’imyaka 5 arwemerera kwakira abimuikra bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, muri aya masezerano harimo abo u Rwanda rutazemera kwakira nk’uko byemejwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta.

Abajijwe ikizagenderwaho mu kwakira abimukira u Rwanda ruzahabwa n’Ubwongeerza, Minisitiri Biruta yagize ati: ” Ibizagenderwaho ni byinshi navuga nk’ikigaragaza ko umuntu atafunzwe ( Crime record) n’ibindi gusa ntituzakira n’abantu baturuka mu bihugu duhana imbibi nka DRC, Uburundi, Tanzania na Uganda.”

Abandi batazemerwa muri iyi gahunda ni abatari mu Bwongereza ariko bashaka kujyayo bumva ko bashobora kuza mu Rwanda nabo bakahetegerereza ibyangombwa nk’abandi bahoherejwe n’Ubwongereza.

“Iyi gahunda irareba gusa abari mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko abataragerayo bo bashaka ubuhungiro baza mu Rwanda hari ubundi buryo busanzweho bubafasha.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye isinwa ry’aya amasezerano ntihatangajwe byinshi mu biyakubiyemo gusa Minisitiri biruta avuga ko u Rwanda rufite uburambe mu kwakira impunzi ko rutazagorwa n’aba bimukira.

” Dufite impunzi zirenga ibihumbi 130 mu Gihugu zaturutse mu bihugu duturanye no muri Afghanistan, aba biyongeraho abandi bakuwe muri Libya bashaka kujya i Burayi,”

Ab’imukira u Rwanda ruzakira ntibazaba mu nkambi bazabaho kimwe nk’abandi baturage, ibihugu byombi nibyo bizagena imibereho yabo mbere y’uko babona ibyangombwa bibemerera gutura mu Rwanda nk’abanyarwanda no kuhashaka akazi cyangwa ngo bakurwe mu Rwanda basubuzwe mu bihugu byabo cyangwa ahandi.

Minisitiri Biruta avuga ko u Rwanda rufashe uyu mwanzuro mu gutanga umusanzu warwo mu gukemura ikibazo cy’abimukira cyaburiwe igisubizo gihamye.

” Amateka yacu, igihugu cyacu n’amahame tugenderaho byose byashingiweho kugirango dutange umusanzu wacu mu kureba uburyo iki kibazo cyakemuka cyangwa kikagabanya ubukana, nitubikora bikagenda neza turizera ko n’ibindi bihugu bishobora kuzarebera kuri iyi gahunda nabo bakagira icyo bakora.”

BBC yo mu Bwongereza ivuga ko aya masezerano afite agaciro ka miliyari 120 z’amafaranga y’u Rwanda ikaba izahera ku bimukara b’ingaragu z’abagabo gusa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbimukira n’impunzi zitarabona ibyangombwa mu Bwongereza bagiye kuzanwa mu Rwanda
Next articleDr Buhigiro waririmbye amafaranga akanakinira Rayon sport yatabarutse
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here