Home Imyidagaduro Dr Buhigiro waririmbye amafaranga akanakinira Rayon sport yatabarutse

Dr Buhigiro waririmbye amafaranga akanakinira Rayon sport yatabarutse

0

Buhigiro Jacques wabaye umukinnyi wa Rayon sports akaba n’umuhanzi mu ndirimbo za gakondo yatabarutse, iby’itabaruka rye byatangajwe n’ikipe ya Raon sport yabereye umuzamu mu myaka yo hambere.

Buhigiro atabarutse afite impamyabumenyi y’ikirenga, PhD, akaba yari umuhanzi ndetse yigeze no kuba umunyezamu wa Rayon Sports. Ubuyobozi bw’iyi kipe nibwo bwamubitse ku rubuga rwarwo.

Rayon Sports yatangaje iti: “ Dr Jacques Buhigiro watubereye umunyezamu wa mbere, yitabye Imana… Rest in Peace Legend.”

Dr Bihigiro kandi yabaye mu Kigo cy’abafite ubumuga cy’i Gatagara aho yitaga ku bana baharererwaga akabagorora imitsi n’imikaya, ibyo bita Kine.
Ubwo yaririmbaga indirimbo yise ‘Amafaranga’, Jacques Buhigiro yavuze ko amafaranga afite amasura menshi kuko bamwe bayita ‘amahanya’ abandi bakayita ‘umukiro’.

Bamwe bati: “ Aragatsindwa, abandi bati’arakabyara’

Buhigiro kandi yavuze ko iyo Imana itaguhaye amafaranga, urayarunda ukayagwiza ariko akakunyura mu myanya y’intoki.

Mu bwenge bwe, Jacques Buhigiro yasanze amafaranga ariyo atunga abantu ariko akanabateranya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHari abimukira bazaturuka mu bwongereza u Rwanda rutazakira
Next articleUyu mwaka ushobora kurangira miliyoni 250 z’abaturage zigiye mu bukene bukabije- Oxfam
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here