Neil Parish umudepite w’imyaka 68 mu ishyaka ry’abakoserivative mu Gihugu cy’ Ubwongereza akurikiranyweho kurebera amshusho y’urukozasoni mu ngoro y’inteko ishingamategeko.
Kuri ubu uyu mudepite yahagaritswe mu nteko no mu ishyaka rye ari gukorwaho iperereza n’akanama gashinzwe imyitwarire mu nteko ishingamategeko.
Uyu mudepite yari akuriye komisiyo ishinzwe ibidukikije, ibiribwa no guteza imbere ibyaro mu nteko ishingamategeko.
Neil Quentin ni umunyepolitiki ubimazemo igihe ku wize ibijyanye n’ubuhinzi. Ni depite mu Gihugu cy’Ubwongereza kuva mu mwaka wi 2010. Mbere yo kujya mu nteko y’Ubwongerea yabanje mu nteko y’Ubumwe bw’Uburayi aho yageze mu mwaka wi 1999.
Neil Parish ni umugabo wubatse washakanye na  Susan babyarana abana babiri.
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................
share this story
Partager