Nyuma y’uko urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwibukije abanyarwanda ko Pasiporo z’u Rwanda zatanzwe mbere y’itariki ya 27 Kamena 2019 zose zizacyura igihe ntizongere gukoreshwa kuva 28 Kamena 2021,” benshi bibajije niba abari bafite izigifite imyaka myinshi bazafata inshya batongeye kwishyuzwa.
Bamwe mu baturage bari basanzwe bakoresha Pasiporo nyarwanda baravuga ko batunguwe n’iki kemezo bakavuga ko nubwo gukoresha pasiporo ihuriweho n’ibihugu byinshi ari byiza, ariko ko bidakwiye kwishyuza abari bafite izikibura nk’umwaka cyangwa urenga ngo zirangire.
Mutimukeye Solange ukunda kugirira ingendo mu mahanga afite pasiporo yaburaga imyaka itatu ngo irangire, ati “Twatunguwe n’iki kemezo cyo gutesha agaciro pasiporo zacu. Nkubu nari nyimaranye imyaka ibiri gusa, none ngo nitugure izindi nshya, kandi ntakosa twakoze nibo babihinduye batanitaye ku nyungu zacu, rwose nibadufashe ntibongere kutwishyuza.”
Ibyakozwe bikurikije amategeko
Umukozi ushinzwe itumanaho mu rwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka Kalisa Peter yavuze ko iyo pasiporo nshyashya itangiye gukoreshwa, hari igihe kigenwa n’itegeko cyo kugira ngo izari zisanzwe zikoreshwa zirekere gukoreshwa.
Kalisa ati “Iyo umuntu agiye gusaba pasiporo nshyashya atanga ikiguzi gihwanye n’iyo nshyashya nkuko cyashyizweho. Pasiporo iyo ihinduwe n’iyo yaba igifite igihe mu mpapuro, icyo gihe umuntu afata igezweho hatitawe ku gihe iya mbere yari isigajemo.”
Uyu muyobozi abajijwe niba leta guhita yongera kwishyuza pasiporo ari nayo yatesheje agaciro iya mbere atari ukubangamira abaturage, yasobanuye ko Leta atari ikigo gishaka inyungu mu bantu kuko iyo servisi idacuruzwa, yongeraho ko amafaranga ushaka pasiporo yishyura atari ikiguzi cy’imyaka iri kuri pasiporo.
Pasiporo Nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ifite ibyiciro birimo pasiporo isanzwe y’ubururu bwerurutse, ifite ibyiciro bitatu, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe igahabwa abanyarwanda bose bayifuza.
Harimo pasiporo y’abana ifite paji 34, imara imyaka ibiri, igura 25000 Frw. Pasiporo y’abakuru ya paji 50 igura 75000 Frw imara imyaka itanu. Indi ni iy’abantu bakuru ya paji 66 y’imyaka 10 igura 100000 Frw.
Ikindi cyiciro ni icya pasiporo y’akazi y’icyatsi kibisi ihabwa abakozi bagiye mu butumwa bwa leta ifite paji 50, imara imyaka itanu igura 15 Frw. Hari n’iy’abadipolomate n’abanyacyubahiro ya paji 50 imara imyaka 5, igura 50 000 Frw.
Umwanditsi:Mporebuke Noel