Home Politike Amb. Nduhungirehe Olivier aracyafitiwe icyizere

Amb. Nduhungirehe Olivier aracyafitiwe icyizere

0

 

Nubwo aheruka kwirukanwa ku mwanya yariho muri guverinoma y’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yohorejwe mu gihugu cy’Ubuholandi guhagararira u Rwanda.

Mu nama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kanama 2020 iyobowe na perezida wa Repubulika Paul Kagame, ahagana mu ma saa saba z’ijoro, nibwo urwandiko rw’umuhondo rumaze kubaka izina rwasohohotse ruriho amazina y’uyu mugabo, ndetse nawe ahita ashimira umukuru w’igihugu ku bw’icyizere yongeye kumugirira.
Abandi bashyizwe mu myanya y’ubwambasaderi basanzwe bazi cyane mu gihugu ni Madame Nyiramatama Zaina ugiye guhagararira inyungu z’u Rwanda mu bwami bwa Maroke, Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre uzahagararira u Rwanda muri Repubulika ya Senegal, ba Theoneste Mutsindashaka uzahagararira u Rwanda muri Repubulika ya Kongo.

Ubwo Amasaderi Nduhungirehe Olivier yirukanwaga muri guverinoma, byahwihwiswe ko yanditse amagambo apfobya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga, ariko nta rwego ruzwi rwigeze rubivugaho.
Ku rundi ruhande, hari abababajwe n’igenda rye icyo gihe, bamusabira kubabarirwa, bati “Ukora ni nawe ukosa”

MLU

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbibazaga ko bazahindurirwa Pasiporo bagahabwa izigezweho batongeye kwishyuzwa bahawe igisubizo
Next articleBayern Munich yisasiye Barca biyihesha kugera muri kimwe cya kabiri k’irangiza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here