Rurangiranwa ku isi mu kwiruka 100m akoresheje igihe gito Usain Bolt yishyize mu kato nyuma yikizamini cya Covid-19 hashize iminsi nyuma yo kwizihiza isabukuru yimyaka 34 mu birori aho babyizihije batambaye udupfukamunwa cyangwa ngo bashyire intera hagati yabo.
Muri ibi birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko byabereye mu gihugu cy’amavuko cya Jamaica byitabiriwe nabashyitsi batandukanye barimo Raheem Sterling umukinnyi w’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubwongereza, Radiyo yo muri Jamayika ivuga ko Bolt na bagenzi be batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bikamuviramo ko ashobora kwandura icyorezo cya coronavirus.
Hashize amasaha make Usain Bolt yemeje ko yishyize mu kato, nyuma yo gukora ikizamini cya Covid-19 nyuma y’iminsi mike nyuma yo kwishimana n’abashyitsi barimo Raheem Sterling w’icyamamare muri ruhago yo mu Bwongereza
Ku wa gatanu ushize, uyu mukinnyi wa siporo yo kwiruka metero ijana wujuje imyaka 34 y’amavuko, yashyize ahagaragara amashusho ku rubuga rwe rwa Twitter nyuma y’amakuru yatangajwe na Nationwide90fm, radiyo yo muri Jamayike, avuga ko yanduye iyi ndwara yica.
Uyu mukinnyi wa w’isiganwa ryo kwiruka yemeje ko ari mu bwigunge iwe muri Jamayika nyuma yo gukorerwa ikizamini cya Covid-19 ku wa gatandatu.
Icyakora umukinnyi Usain Bolt ntabwo yemeje cyangwa ahakane ko afite Covid-19. Ariko avuga ko nta bimenyetso afite. Yagize ati: “Mwaramutse mwese, Kimwe nabantu bose, nasuzumye imbuga nkoranyambaga, imbuga nkoranyambaga zivuga ko nemejwe ko nanduye coronavirus. Nakoze ikizamini kuwa gatandatu kuko mfite akazi nzajyamo mu mahanga.
‘Ndagerageza kubiryozwa kuburyo ngiye kuguma muri njye n’inshuti zanjye. Kandi, nta bimenyetso mfite. Ngiye kwishyira mu kato ubwanjye mu gihe ntegereje kureba icyo bitanga. Kugeza icyo gihe, Nishyizwe mu kato gusa mubifate nk’ibyoroshye. Mugire amahoro aho muri.”