Home Amakuru Uko mu isoko ryo mu mujyi ryongeye gukora byifashe

Uko mu isoko ryo mu mujyi ryongeye gukora byifashe

0

Mu gihe hari hatangajwe gufungurwa kw’isoko ry’Umujyi wa Kigali (Kigali City Market) iryo kwa mutangana rigakomeza gufungwa, abacuruzi bafunguriwe bagaragaje akanyamuneza nubwo ari bake bemerewe gucuruza kuko bazajya bajya ibihe.
Mu rwego rwo kwirinda icyorezo, ba nyir’isoko ry’Umujyi wa Kigali riri mu Karere ka Nyarugenge, biyemeje kugabanya 3/4 by’abari basanzwe bacururizamo ibiribwa byangirika ubwo ryafungwaga ku itariki 16 Kanama 2020.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko muri iri soko ndetse n’ahitwa kwa Mutangana muri Nyabugogo, hagaragaraga kwegerana gukabije kw’abacuruzi n’abaguzi, bikaba ari byo byateye imibare y’abanduye Covid-19 kwiyongera mu byumweru bitatu bishize.
Basanze kandi ubuyobozi bw’isoko bwagennye aho abantu binjirira n’aho basohokera, imiti n’amazi byo gukaraba intoki ku rwinjiriro, hamwe n’urubyiruko (Youth Volunteers) ruzajya rwishyurwa na ba nyir’isoko kugira ngo rugenzure iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Mukeshimana Annet, Umucuruzi w’imboga n’imbuto muri ‘City Market’ n’akanyamuneza avuga ko yishimiye kugaruka mu isoko, kuko bigoye kwicarana n’abana mu rugo nta kazi ntabyo kurya.
Mukeshimana yagize ati “Guma mu rugo yari itugoye, ariko ubu nubwo ari ukujya ibihe nabe nabyo. Gusa bishobotse batwemerera tugacuruza twese duhanye intera buri munsi, kuko uku gusimburana kuzatuma ibiribwa byiriwe bidacurujwe byangirika”.
Rudasingwa James akaba umwe mu bashoramari bubatse isoko ry’umugi, avuga ko kugira ngo haboneke intera hagati y’umucuruzi n’undi, abakorera mu gice cyagenewe ibiribwa byangirika vuba nk’ibirayi, ibijumba, imboga n’imbuto, bagomba gusimburana batarenze 70 muri 270 bose bahakoreraga.
Yagize ati “Kugena abari bukore n’abatari bukore si ikintu cyoroshye, gusa ni ngombwa ngo twirinde, icyo dusabwa ni ugusigaza abantu 70 muri 270, bazajya basimburana gutyo gutyo”.
Umutoni Gatsinzi Nadine umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, yavuze ko ibi ari ibihe bidasanzwe bisaba buri muntu kwigomwa kugira ngo icyorezo Covid-19 kirangire vuba, ko atari ukubangamira abacuruzi.

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAfrica: Covid-19 izasiga miliyoni 47 z’abagore n’abakobwa mu bukene
Next articleUSA: Joe Biden akomeje kwigarurira imitima y’abakomeye muri America

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here